MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Uko Tour du Rwanda 2025 yashyizwe ku musozo

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
04/03/2025
Photos source: Tour du Rwanda

Photos source: Tour du Rwanda

Isiganwa Mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare “Tour du Rwanda 2025″ ryasojwe kuri kino cyumweru, tariki 2 Werurwe 2025 hakinwa Agace ka karindwi, kazenguruka mu Mujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 74. Umukinnyi wegukanye Tour du Rwanda 2025 ni Umufaransa Fabien Doubey.

Gusa muri iri siganwa habazwe ibihe by’uduce 6 kuko aka nyuma kahagaritswe katarangiye kubera imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali.

Ni siganwa ryatangijwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari hamwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient.

Aldo Taillieu w’Umubiligi ukinira Lotto Development Team, ni we wegukanye isiganwa ritangiza Tour du Rwanda 2025 ku myaka ye 19, yakoresheje iminota itatu n’amasegonda 48 mu gace kakinwe harebwa umuvuduko wa buri mukinnyi, ku ntera ya 3.4 Km aho batangiriye kuri BK Arena bagasoreza kuri Stade Amahoro.

Irushanwa ry’Amagare rizenguruka Igihugu rya Tour du Rwanda 2025 ryakomeje hakinwa agace ka Mbere, aho abakinnyi bahagurukiye i Rukomo mu Karere ka Gicumbi berekeza mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza, gusa banyuze i Nyagatare na Gatsibo mu gace karekare kurusha utundi twakinwe uyu mwaka kuko kareshya n’ibilometero 157.8.

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan, ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025 ka Rukomo-Kayonza naho Umufaransa Fabien Doubey wa Team Total Energies ni we wafashe umwambaro w’umuhondo nk’uyoboye abandi ku rutonde rusange.

Ku ya 25 Gashyantare 2025, agace ka Kabiri katangiriye mu Mujyi wa Kigali kerekeza i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aho abarushanwa basiganwe ku ntera y’ibirometero 112.8.

Aka gace kegukanwe n’Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Israel – Premier Tech.

Agace ka Gatatu, Abasiganwa bahagurukiye mu Karere ka Musanze berekeza mu ka Rubavu ku ntera y’ibilometero 121.3, aka gace kegukanwe n’Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Israel – Premier Tech.

Ni agace ka kabiri yari yegukanye nyuma yo gutwara aka Kigali-Musanze.

Tariki 27 Gashyantare 2025, Tour du Rwanda 2025 yakomezaga hakinwa agace kayo ka kane ka Rubavu-Karongi kari ku ntera y’ibilometero 95.1.

Umufaransa Joris Delbove ukinira Team TotalEnergies ni we wegukanye aka gace ka kane, ahita anafata umwambaro w’umuhondo uhabwa uyoboye abandi ku rutonde rusange.

Ku wa 28 Gashyantare 2025, Umubiligi Duarte Marivoet ukinira Team UAE ni we wegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2025 ka Rusizi-Huye kareshya n’ibirometero 144, akoresheje 4h05’01”.

Umufaransa Joris Delbove ukinira Team TotalEnergies ni we wakomeje kugira umwambaro w’umuhondo nk’uyoboye abandi bakinnyi ku rutonde rusange.

Tour du Rwanda 2025 ku wa Gatandatu, tariki 01 Werurwe 2025 yarakomeje hakinwa agace ka 6, aho abasiganwa bahagurutse i Nyanza mu Majyepfo, berekeza mu Mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia, agace kari ku ntera y’ibilometero 131.5. Umunya-Eritrea Nahom Araya ni we wegukanye aka gace.

Kuri cyumweru, i saa sita zuzuye z’amanywa (12:00) hatangiye gukinwa agace ka karindwi, kazenguruka mu Mujyi wa Kigali ku ntera y’ibirometero 74. Akaba Ari nako kagombaga gusoza isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare “Tour du Rwanda 2025.

Gusa mu Mujyi wa Kigali isiganwa riri kuba haguye imvura nyinshi yatumye agace ka nyuma gahagarikwa katarangiye, habarwa ibihe by’uduce dutandatu, Umufaransa Fabien Doubey yegukana irushanwa atyo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Bugesera: Hakinwe irushanwa ry’amagare ryo kwifuriza amasomo meza abagiye gusubira ku ishuri
Amagare

Bugesera: Hakinwe irushanwa ry’amagare ryo kwifuriza amasomo meza abagiye gusubira ku ishuri

06/09/2026
Bugesera: Kanyange wa BCT yegukanye ‘Rwanda Youth Racing Cup 2026’ mu bakobwa
Amagare

Bugesera: Kanyange wa BCT yegukanye ‘Rwanda Youth Racing Cup 2026’ mu bakobwa

27/07/2026
Abanyabugesera bakunda siporo ariko igare ni umwihariko- Meya Mutabazi atangiza agace ka 2 ka Tour du Rwanda 
Amagare

Abanyabugesera bakunda siporo ariko igare ni umwihariko- Meya Mutabazi atangiza agace ka 2 ka Tour du Rwanda 

23/02/2026
Abatuye i Nyagatare bishimiye kuba Tour du Rwanda yanyuze iwabo
Amagare

Abatuye i Nyagatare bishimiye kuba Tour du Rwanda yanyuze iwabo

22/02/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kugira isuku si uburenganzira, ni itegeko_ Meya Gasana

Kugira isuku si uburenganzira, ni itegeko_ Meya Gasana

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU