MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abanyabugesera bakunda siporo ariko igare ni umwihariko- Meya Mutabazi atangiza agace ka 2 ka Tour du Rwanda 

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
23/02/2026
Agace ka 2 ka Tour du Rwanda kahagarukiye Nyamata berekeza Huye

Agace ka 2 ka Tour du Rwanda kahagarukiye Nyamata berekeza Huye

Akarere ka Bugesera by’umwihariko Umujyi wa Nyamata winjiye mu mateka yo gutangiriramo agace ka Tour du Rwanda bwa mbere kuva iri rushanwa rishyizwe ku rwego rwa 2,1 mu 2019, Meya Mutabazi ashimangira ko igare ari umwihariko w’abaturage b’aka Karere cyane cyane abagore.

Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gashyantare 2026, nibwo irushanwa ry’amagare Tour du Rwanda mu gace karyo ka 2 katangiriraga mu Mujyi wa Nyamata, aho abasiganwa berekeje mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye aho basoreza.

Atangiza ku mugaragaro agace ka 2 k’irushanwa Tour du Rwanda mu Mujyi wa Nyamata, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yagarutse ku mwihariko w’aka Karere, ati: “Ubundi abanya-Bugesera bakunda siporo muri rusange, ariko igare ni umwihariko. Igare ntabwo ari ukuvuga ngo barikoreshe mu marushanwa, ariko ni igikoresho cyo kugenda; igare mu Bugesera ni umwihariko cyane cyane w’abakobwa; abagore…., kuba rero hanyuze abanyonga igare biraza bihuze n’uwo mwihariko wa Bugesera y’uko abagore, abakobwa baho batwara igare. Niyo mpamvu baje kugira ngo icyo gikoresho bamenyereye bongere babone ababigize umwuga bakigendaho.”

Meya Mutabazi kandi yakomeje agira ati: “Kuba ‘etape’ ya kabiri yatangiriye Nyamata, hari byinshi bivuze kuri twebwe, kuba turi bukoreshe iyi mihanda iduhuza n’Akarere ka Nyanza ikagana Huye hari byinshi bivuze. Ni umuhanda twahawe na Perezida wa Repubulika; uyu munsi kuba uri bunyuremo iri siganwa mpuzamahanga ni ikintu kiza kuryohera abaturage, kongera agaciro no ku Karere ariko ni n’ikintu kiza kugaragaza ubwiza nyaburanga, kuba amahanga yose agiye kuhabona biradushimishije. “

Bugesera iri mu turere duhana imbibi n’Umujyi wa Kigali ndetse buri munsi yegerezwa ibikorwaremezo biyishyira ku rwego rwo kuwunganira, no kuba ubwagukiro bwayo neza.

Aka Karere kandi gatera imbere mu ngeri zitandukanye uhereye mu burezi, imiturire, ubucuruzi, inganda n’ibindi bikorwaremezo bitanga biha amahirwe y’ishoramari ku bagatuye n’abakagana.

Ubwo Tour du Rwanda iheruka guhagurukira mu Karere ka Bugesera hari mu 2017. Kuri iyo tariki ya 17 Ugushyingo, Uwizeyimana Bonaventure wakiniraga Ikipe ya Club Benediction y’i Rubavu, ni we wegukanye agace kasorejwe i Rwamagana ku ntera y’ibirometero 93.2.

Meya Mutabazi Richard w’Akarere ka Bugesera atangiza agace ka 2 ka Tour du Rwanda ka Nyamata-Huye

Mu Bugesera igare riri mu buryo bw’ubwikorezi bukoresha cyane

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Kwandukura mu irangamimerere abantu bapfira mu ngo bigiye kongerwamo ingufu

Rwamagana: Kwandukura mu irangamimerere abantu bapfira mu ngo bigiye kongerwamo ingufu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU