Mu rwego rwo gusoza ibiruhuko no kwitegura itangira ry’amashuri, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama habereye irushanwa ngarukagihembwe ry’amagare rihuza abana mu byiciro bitandukanye hagamijwe kubifuriza kugira itangira ry’amashuri ryiza no kubaha ibikoresho by’ishuri.
Iri rushanwa ryabereye ku kibuga cy’amagare ‘The Field of Dreams’ kuri iki Cyumweru tariki 06 Nzeri 2026, rikaba ryitabiriwe n’abana 101 mu byiciro by’imyaka itandukanye.
Umuyobozi w’Ikipe y’abakobwa bakina umukino w’amagare y’Akarere ka Bugesera, Kayirebwa Liliane yavuze ko iri rushanwa ritegurwa mu rwego rwo kwifuriza abana kuzagira amasomo meza ndetse no gufasha ababyeyi kubona ibikoresho by’ishuri by’aba bana.
Yagize ati: “Uyu munsi, twari dufite irushanwa ‘Play Day’ ndetse dufatanya na ‘Bye Bye Vacance’ kuko tuba dutegura abakinnyi bacu kugira ngo bajye ku ishuri dufatanyije n’ababyeyi babo; tukabigiramo uruhare kugira ngo tubafashe ku bikoresho by’ishuri nk’amakaye, ibikapu, amakaramu ndetse tubifashijwemo n’umufatanyabikorwa Cooko, twabahaye inkoko kugira ngo baze kwishimana n’imiryango yabo mbere yo gutangira ishuri.”
Kayirebwa kandi asobanura umwihariko w’iri rushanwa muri ibi biruhuko, ati: “Iyi Play Day, ni igikorwa kiri mu mushinga ‘Power to Pedals’ duterwamo inkunga na ‘Right to Play’ kikaba ari igikorwa uyu munsi cyagize umwihariko wo kwegera cyane igihe cy’itangira ry’amashuri kugira ngo abana bagende bari mu mwuka mwiza ndetse tunafashe ababyeyi bafite abana batsinze ibizamini bya Leta kubona amafaranga y’ishuri.”
Muri iri rushanwa, hahembwe abana batatu babaye abambere muri buri cyiciro cy’imyaka mu byiciro bitanu, ndetse buri mwana wese witabiriye iri rushanwa yagenewe amakaye n’amakaramu azabafasha mu myigire.
Uwase Ancilla, ni umwe mu bana bitabiriye iri rushanwa akanaba uwa mbere, avuga ko byamufashije kubona ibikoresho by’ishuri ndetse bikanamufasha gukomeza kwitoza no kwimenyereza umukino w’amagare.
Ati: “Uyu munsi wadushimishije kuko watumye dukina tunatsindira n’ibihembo birimo amakaye n’amakaramu tuzifashisha ku ishuri. Ni igikorwa cyiza cyo kutwifuriza amasomo meza, kandi bikaba byanafashije ababyeyi bacu kutubonera ibikoresho by’ishuri mbere yo gutangira ishuri.”
Umufasha Fabiola ushinzwe ibikorwa byo kumenyekanisha umusaruro w’inkoko mu mushinga worora ukanatunganya inyama z’inkoko ‘Cooko, wanahaye inkoko abana bitabiriye irushanwa, avuga ko bishimira gushyigikira abana bakina umukino w’amagare kugira ngo babafashe kuzamura impano zabo.
Ati: “Nka Cooko dushyigikira cyane abantu bo mu Karere ka Bugesera nk’ahantu dukorera, bituma dufata umwanzuro wo gushyigikira abana basiganwa ku magare akaba ari umwaka wa kabiri dukorana. Kubaha inkoko rero, ni ukugira ngo za mbaraga batakaje zigaruke.”
Bugesera Cycling Team imaze kugeza abana batoza umukino w’amagare bagera kuri 187 barimo barindwi ababyeyi babo baherutse kugirana amasezerano n’iyi kipe kugira ngo bafashwe kuzamura impano.










