Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yavuze ko FPR Inkotanyi itigeze iba intsina ngufi mu myaka ishize, kandi Abanyamuryango bawo bayobowe na Chairman Kagame Paul badahuzagurika mu bikorwa n’inshingano bya buri munsi.
Ibi yabivuze kuri uyu 18 Mutarama 2025, ubwo igikorwa cy’amatora y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’AKarere ka Nyagatare cyari kirangiye.
Ni amatora yarangiye Gasana Stephen yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora uyu muryango mu Karere ka Nyagatare mu mwaka itanu iri imbere.
Mu matora yabaye, Gasana yatsindiye ku majwi 672, aza imbere y’abo bari bahanganye, barimo Mbarushimana Vedaste wagize amajwi 37, naho Niyonsenga Isaïe agira 14.
Gasana Stephen, nyuma yo gutsinda, yagaragaje ko azakomeza gushyira imbere imiyoborere myiza, ubufatanye n’iterambere ry’Akarere.
Mu ijambo rye, yashimye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku cyizere bamugiriye, anizeza ko azakora uko ashoboye kugira ngo gahunda zose z’Umuryango zigere ku baturage bose b’Akarere ka Nyagatare.
Yagize ati: “Ndashimira buri munyamuryango wangiriye icyizere akumva ko nakongera nkayobora uyu muryango ku rwego rw’Akarere. Ndabizeza ubufatanye, icyo mwamenya ni uko Umuryango wa FPR Inkotanyi ntabwo twigeze tuba intsina ngufi mu myaka ishize, dufite Chairman udatuma tuba intsina ngufi. Muzi umurage wacu? Umuryango wa FPR Inkotanyi ntiduhuzagurika, turasobanutse kandi turashoboye. Icyo twiyemeje tukigeraho ku bubi cyangwa ubwiza.”
Mugesera Sam, Komiseri muri komite nyobozi y’umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, wari wifatanyije n’aba banyamuryango mu matora, yashimye uburyo abanyamuryango bo mu Karere ka Nyagatare bitabiriye amatora mu mahoro, avuga ko ari igikorwa cy’ingenzi mu gukomeza kongera imbaraga za FPR Inkotanyi.
Yagize ati: “FPR ni umuryango kandi uri mu muryango aba atekanye, ndabashimira uburyo mwatoye neza. Haba ku rwego rw’Igihugu cyangwa Umudugudu turareshya mu muryango. Icyo dusaba abagiye mu nshingano ni ukuzikora neza nk’uko babyiyemeje hagamijwe iterambere ry’umuryango.”
Umuryango wa FPR Inkotanyi ugira komite ziwuhagarariye kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza kuri Chairman mukuru Perezida Paul Kagame.










