Komite y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Ngoma yasabwe kwihutisha iterambere bashyira imbaraga mu ikoranabuhanga mu kuzamura ibikorwa by’umuryango muri manda y’imyaka itanu.
Kuri uyu wa 12 Mutarama 2025 kuri site ya IPRC Ngoma habereye amatora y’ Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma aho batoraga ababahagararira ku rwego rw’Akarere.
Ubwitabire bwari ku kigero cya 99.2%.
Abatowe muri komite nyobozi, Perezida yabaye Nkingamuheto Frank, Visi Perezida yabaye Rukundo Jules, Umunyamabanga watowe ni Uwineza Ignancienne.
Umuyobozi wa Komisiyo y’ubukungu watowe ni Makara Benson, Umuyobozi wa Komisiyo y’imibereho myiza yabaye Umurerwa Odile, Umuyobozi wa Komisiyo y’imiyoborere watowe ni Niyitegeka Alexandre naho Umuyobozi wa Komisiyo y’ubutabera ni Cyubahiro Olivier.
Batatu bahagarariye urubyiruko muri komite nyobozi batowe, uwa mbere ni Nizeyimana Willy, uwa kabiri ni Umuhoza Jeanette, naho uwa gatatu ni Rwibutso Alice.
Izabayo Donat waturutse mu Kagari ka Nyinya mu Murenge wa Rukira aganira na MUHAZIYACU ku byo bifuza ku bayobozi babo batoye, yagize ati: “Twabasaba ko batugerera ahantu tutabasha kugera bakatuvuganira bakatugerera ku buyobozi bwite, bakadukemurira icyo n akwita nk’ikibazo cy’ubushomeri kuko ubushomeri ni kintu kiturembeje.”
Kamaliza Clémentine, wavuye mu Kagari ka Mutsindo, Umurenge wa Gashanda, yagaragaje byinshi yifuza ko bazafashwamo na komite nshya y’urugaga rw’urubyiruko batoye
Aragira ati: “Urubyiruko rukunze guhura n’ibibazo byo kwiteza imbere icya mbere badufasha ni ukuvugira urubyiruko bakaba batugabanyiriza nk’imisoro, tuvuge niba umuntu wari usanzwe asora tuvuge 80%, urubyiruko bakagira aho batugabanyirizaho, ikindi ni ibijyanye no kuba urubyiruko rwakwitinyuka bakaba bashyiraho amahugurwa ya buri gihe.”
Nkingamuheto Frank, yatorewe kuba Perezida w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Ngoma, yavuze ko bazashyira imbaraga mu kuvugira urubyiruko.
Yagize ati: “Tugiye guhera kubyo bagenzi bacu; komite icyuye igihe aho bari bagejeje ariko by’umwihariko turifuza ko twarushaho kunoza neza cyane ubuvugizi bw’urubyiruko, tukabavugira, tukabashishikariza gukunda Igihugu, hamwe na bagenzi banjye twatoranwe tuzababera abavugizi beza mu badukuriye yaba ubwo bushomeri n’ibindi.”
Ntakirutinka Fred, waturutse muri komite y’umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba muri komisiyo y’imyitwarire(Discipline), yasabye abatowe kongera umuvuduko mu bijyanye n’iterambere ry’ibikorwa by’umuryango mu nzego zose.
Yagize ati: “Komite y’urugaga rw’urubyiruko rwatowe bakomereza aho bagenzi babo bari bageze, ariko noneho muri iyi manda y’imyaka itanu nk’uko nyakubahwa chairman Paul Kagame yabitubwiye ku rwego rw’Igihugu tukarushaho kwihutisha iterambere, tugashyira imbaraga mu ikoranabuhanga cyane cyane dukoresheje urubyiruko kuko rurizi, rufite ububasha n’ubushobozi, iryo koranabuhanga bakaribyaza umusaruro.”
Ntakirutinka yakomeje agira ati: “Ibi bikorwa by’ibiyobwenge bivugwa mu rubyiruko, twabonye urubyiruko rwatowe abenshi barize, abenshi bafite ubumenyi, bityo rero ubwo bumenyi turashaka ko aribwo bakoresha bakajya kwigisha bagenzi babo ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge n’uburyo bidindiza iterambere kugira ngo urubyiruko rurusheho kwihutisha iterambere kuko arizo mbaraga z’Igihugu n’amizero yacyo y’ejo hazaza.”










