Abayoboke ba kiliziya Gatolika mu Rwanda barimo abihaye Imana, bizihije yubile y’ukwiyegurira Imana muri Paruwasi Mwamikazi w’Intumwa Nyamata Arikidiyosezi ya Kigali, Abiyeguriye Imana basabwa kurushaho gushyira imbere ubuvandimwe kuruta isano y’amaraso.
Igitambo cya misa yo guhimbaza yubile y’ukwiyegurira Imana muri Arikidiyosezi ya Kigali, cyatuwe na Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu butumwa yageneye abitabiriye ibi birori, Musenyeri Rukamba yavuze ko kwiyegurira Imana bishingiye ku gukunda Imana mu buzima bw’uwayiyeguriye, no kuberaho abandi.
Ati’: ‘Tugire umutima nk’uw’abana b’Imana, uhore urangamiye Kristu, uri ishusho ry’Imana aho uri hose, kuko umutima wawe icyo gihe ni umutima ukunda, woroshya kandi witanga nk’uwa Yezu Kristu, uwiyeguriye Imana bivuga kuberaho abandi.”
Padiri Eugene Niyonzima, umupadiri w’umupalotini akaba n’Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango y’abihaye Imana (COSUMAR), yashimiye Abiyeguriye Imana ba Arikidiyosezi ya Kigali, abibutsa umuhamagaro bafite, asaba buri wese gushyira imbere ubuvandimwe.
Ati: “Isano y’amaraso ntigifasha cyane kubaka ubuvandimwe nubwo ariko byakagombye; kuko hari abavandimwe usanga baryana, ariko twe turasabwa kuba abarenze abavandimwe kuko abantu bakeneye ko tubafasha. Nitwiyibagirwa tukibuka Imana n’abayo tuzabigeraho.“
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yashimiye Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bwabatumiye nk’ubuyobozi bw’inzego za Leta avuga ko kuba Arikidiyosezi ya Kigali yarahisemo ko uyu munsi uhimbarizwa muri Paruwasi yabo ya Nyamata ari ibyo kwishimira, kandi ko kwizihiza yubile y’Ukwiyegurira Imana nabo bibafasha kwisuzuma no kongera gufata ingamba.
Yagize ati: “Ubirebye neza natwe twagize yubile, tuzakomeza gufatanya no kubaka umuryango mwiza cyane ko n’uwiyeguriye Imana aba yavuye mu muryango, mwese mbifurije yubile nziza y’impurirane y’imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa benemuntu.”
Paruwasi Mwamikazi w’Intumwa Nyamata yizihirijwemo yubile y’imyaka 125 y’ukwiyegurira Imana, iri muri paruwasi 42 zigize Arikidiyosezi ya Kigali, ikaba umufatanyabikorwa w’Akarere ka Bugesera mu bikorwa b’ubumwe n’ubudaheranwa n’isanamitima, uburezi n’izindi gahunda zifasha abaturage kuzamura imibereho myiza.










