MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Kutegerwa no kwitinya mu bituma urubyiruko rutisanga ku isoko ry’umurimo

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
18/12/2024

Imibare igaragaza ko 34% by’urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma batari mu kazi, mu ishuri n’amahugurwa yarufasha ku isoko ry’umurimo, ariko bo bakavuga ko biterwa n’ubushobozi buke no kwitinya no kuba ubuyobozi n’inzego zitandukanye zitaba hafi ya bamwe mu kubohereza kubona imirimo.

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abagera hafi ku 100 bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Ngoma mu gushaka icyateza imbere ihangwa n’ikorwa ry’umurimo unoze hagamijwe kugabanya igipimo cy’ubushomeri mu bagejeje igihe cyo gukora.

Imibare yagaragajwe n’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Ubucuruzi no guhanga Imirimo(BDEU), igaragaza ko Akarere ka Ngoma kagizwe n’abaturage ibihumbi 404,044, abafite akazi ni 113,385, abagejeje imyaka yo gukora bari mu kazi bari ku kigero cya 62%, abatari mu kazi ni 17.6%, abagejeje imyaka yo gukora batari mu kazi no ku ishuri n’amahugurwa ni 34%.

Ni mu gihe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) guverinoma yiyemeje ko hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura 1,250,000 mu myaka itanu izagera ku musozo muri 2029, ndetse buri mwaka hakajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na MUHAZIYACU bagarutse ku gituma batisanga ku isoko ry’umurimo n’icyakorwa mu guteza imbere umurimo unoze.

Iturize Marie Jeanne wo mu Murenge wa Rukira, ati “Turitinya ntitubashe gutinyuka ngo twumve ko dushoboye kuba hari ibyo twageraho, ariko hari igihe umuntu aba adafite ibikoresho akaba adafite n’abantu bamushyigikira, bikaba byasaba izindi mbaraga kugira ngo abe yahanga uwo murimo we no kuba wagera kure, biradusaba kwegera abayobozi kugira ngo baduhe ubufasha.”

Kwizera Elysee wo mu Murenge wa Kibungo usoje kwiga muri IPRC Ngoma, akaba yaratangije umushinga witwa Cyaza Ltd mu gufasha abantu kubona akazi no kubongerera ubumenyi, yasabye ubuyobozi kubaba hafi kugira ngo batere imbere mu guhanga iyo mirimo no kugabanya igipimo cy’ubushomeri.

Akomeza agira ati: “Nkatwe ikintu cya mbere dukeneye ni ubufasha buturutse mu nzego z’ubuyobozi haba mu buryo bw’amafaranga, ibitekerezo n’inama kuko akenshi usanga uburambe bwacu mu bintu bijyanye no guhanga umurimo ari nkeya.”

Byukusenge Omar, uhagarariye urubyiruko rwo mu Murenge wa Remera, ati: “Urubyiruko duhura n’inzitizi ko abantu ubumenyi bafite batabona amakuru bitewe n’imikoranire y’inzego isa nk’aho ifitemo akabazo, uburyo inzego zikorana n’urubyiruko ntabwo babasha kutugeraho kugira ngo umuntu abe yamenya ngo ubumenyi afite yabukoresha hehe, na BDF ibiba bisabwa kugira ngo utangire kuba wahabwa ubundi bufasha biba bigoranye kubibona.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, yagize ati: “Dufite ikibazo cy’abaturage bake badashaka gukora kandi kugira ngo umuntu abashe gukora no gutera imbere ni uko avana amaboko mu mifuka ariko cyane cyane hano icyo twarebagaho ni urubyiruko.”

Akomeza agira ati: “Mu by’ukuri dufite urubyiruko ruri aho rugejeje igihe cyo gukora ariko usanga imbaraga batazishyiramo mu gukunda umurimo, rero nk’ubuyobozi icyo twumvikanye nuko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere n’urubyiruko tugomba gushyira imbaraga cyane cyane mu kwegera urubyiruko cyane rutari mu ishuri.”

“Aho ruri ku mudugudu dushaka ibintu bibahuza ariko tukaba twabiteguye neza ku buryo dutegura ibiganiro bibinjiza mu murimo ariko tukabashakira n’uburyo bwo kubafasha kuko harimo abadafite ubumenyi bwo kuba bagira ibyo bakora ariko na none mu mihigo ya buri mwaka ntihabura urubyiruko 200 twigisha kwihangira imirimo kandi tukaganira n’urundi hafi 200 duha imbaraga n’ubufasha ku bujyane n’ibyo baba bamaze kwiga.”

Visi Meya Mukayiranga yavuze ko bafite n’abafatanyabikorwa bagenda babafasha nk’abari kubaka ibikorwaremezo muri Ngoma aho babakangurira kwita ku rubyiruko cyane.

Yongeyeho ko bisaba ubufatanye bw’inzego zose yaba urwego rw’Abikorera, Ibigo ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere n’inzego w’urubyiruko zigimba kongera ubukangurambaga mu kuba urubyiruko rwakwitabira umurimo.

Mukayiranga yasoje asaba urubyiruko kudasuzugura akazi kuko ngo n’iyo wahera ku gato kakugeza ku byiza.

Kugera ku ntego Leta y’u Rwanda yihaye hakenewe uruhare ruhuriweho nubwo mu mirimo ihari hakiri bamwe mu rubyiruko rwumva ko rutayikora, bikadindiza intego cyangwa umuhigo w’Akarere wo guhanga imirimo igera kuri 5,000 buri mwaka.

Urubyiruko rwagaragaje ko kutegerwa no kwitinya biri mu bituma batisanga ku isoko ry’umurimo
Byukusenge Omar, uhagarariye urubyiruko rwo mu Murenge wa Remera
Kwizera Elysee wo mu Murenge wa Kibungo usoje kwiga muri IPRC Ngoma,akaba yaratangije umushinga witwa Cyaza Ltd
Mukayiranga Marie Gloriose,Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Iturize Marie Jeanne wo mu Murenge wa Rukira

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Inguzanyo mu buhinzi n’ubworozi zitangwa biciye muri BDF ziracyari nke

Iburasirazuba: Inguzanyo mu buhinzi n’ubworozi zitangwa biciye muri BDF ziracyari nke

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU