MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Inguzanyo mu buhinzi n’ubworozi zitangwa biciye muri BDF ziracyari nke

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
18/12/2024

Bamwe mu basaba serivisi zo kwishingirwa mu buhinzi baciye mu kigega gitanga inguzanyo ku mishinga mito n’iciriritse_BDF bo mu Ntara y’Iburasirazuba basaba ko hanozwa imikorere ndetse hakongerwa imbaraga mu kuzamura uko izi nguzanyo zarushaho kugera ku bantu benshi.

Kuri uyu wa 18 Ukuboza, mu Karere ka Rwamagana mu gikorwa cy’iyamamazabikorwa cyateguwe na BDF aho baganiriye n’ubuyobozi bw’Intara n’uturere abahagarariye ibigo by’imari, abahagarariye ibyiciro byihariye mu turere birimo urubyiruko, abagore n’abantu bafite ubumuga, aho ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe ibyagezweho mu myaka 13 ishize BDF igiyeho ndetse no kurebera hamwe ibikwiye kunozwa mu mitangire myiza ya serivisi kandi ikagera kuri benshi.

Bimwe mu byagaragajwe muri iyi nama, ubuyobozi bwa BDF bwagaragaje ko iyo ugereranyije amafaranga yose atangwa mu nguzanyo, 7% yayo ariyo ajya mu buhinzi n’ubworozi naho kugeza ubu mu kigega cya BDF abo bishingiye kugeza ubu 9% ari bo bari mu buhinzi n’ubworozi.

Rukundo Pacifique ni umwe mu bahagarariye urubyiruko mu karere ka Kayonza yemeza ko urubyiruko rwasobanuriwe akamaro ka BDF ariko mu ntangiriro byatangiye nabi ndetse ibi binatuma bamwe bacika intege kuko byasaga nk’aho bicuritse dore ko basabwaga kubanza kujyana imishinga yabo kuri BDF aho kuyijyana ku bigo by’imari.

Izindi mbogamizi zagaragajwe ni uko ibyinshi mu bigo by’imari bikorana n’abahinzi nta buryo bwihariye bwo gutanga inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi, ibi bituma ushatse izi nguzanyo bamuha izisa nk’iz’ubucuruzi nyamara ibyo akora bitandukanye n’ubucuruzi.

Ikindi ni uko inyungu ku nguzanyo ku bantu bari mu buhinzi n’ubworozi zikiri hejuru dore ko bitewe n’ikigo cy’imari gikorana n’umuhinzi hari aho basabwa inyungu y’amafaranga ari hejuru ya 18%.

Dusabe Athanasie ni uwo mu karere ka Gatsibo asaba ko hashyirwa imbaraga mu kubona inguzanyo mu buhinzi n’ubworozi kuko ari cyo gice kinini gisangwamo abantu benshi, anongeraho ko hakwiye kwigwa uko hagabanywa inyungu zakwa ku mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.

Nsengiyumva Edouard ni umuyobozi wa Equity Bank ishami rya Rwamagana na we yasabye Leta ko yakwiga ku buryo bwo kugabanya inyungu zakwa ku nguzanyo z’ubuhinzi, yemeza ko ubu bafite ishami ryihariye ritanga inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi, aho abantu batangira kwishyura bashingiye ku iboneka ry’umusaruro.

Yakomeje agira ati: “Hari imishinga dukora muri iyi minsi harimo nka CDAT n’indi mishinga Leta icisha amafaranga iwacu kandi inyungu yayo yishyurwa hashingiwe ku gihe umusaruro wabonekeye, haba mu mezi atatu, mu mezi atandatu cyangwa rimwe mu mwaka kandi inyungu yayo ni 8%.”

Umuyobozi w’Ikigega BDF Munyeshyaka Vincent yagaragaje ko hari bimwe mu bigenda bihinduka bitewe n’uko bisuzumye bagasanga abashaka serivisi zo kwishingirwa mu mishinga y’ubuhinzi n’ubwowozi bakiri bacye,

yakomeje agira ati: “Nyuma serivisi, ubuhinzi nibwo butuma ubukungu bwacu buzamuka nk’uko biherutse kugaragazwa ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8,1% mu gihembwe cya Gatatu cya 2024, ubuhinzi bufitemo uruhare rwa 24% mu gihe inganda zifitemo uruhare rwa 20%.”

Munyeshyaka akomeza avuga ko ikibazo cy’uko inguzanyo mu buhinzi zakwa ari nke, cyaganiriweho mu myaka ibiri ishize hafatwa icyemezo cy’uko imwe mu mishinga nka CDAT ikomeza gushakirwa amafaranga ayongerwamo akanyuzwa mu mabanki kugira ngo itange inguzanyo ku mafaranga macye y’inyungu ingana na 8%.

Vincent Munyeshyaka, Umuyobozi w’Ikigega BDF

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abakuru b’imidugudu yitwaye neza muri 2024 bahembwe

Nyagatare: Abakuru b’imidugudu yitwaye neza muri 2024 bahembwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU