Mu nama nsuzumamigendekere ku matora aherutse ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize inteko ishinga amategeko, hagaragajwe ko ubutaha hakwiye kwibandwa ku gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga kugira ngo amatora arusheho kugenda neza.
Kuri uyu wa 21 Ugushyingo mu Karere ka Kayonza habereye ibiganiro byahuje Komisiyo y’Igihugu y’amatora_NEC, abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba n’ab’uturere n’imirenge yose, ibi biganiro byareberaga hamwe uko amatora yagenze ndetse n’ibikwiye gukosorwa cyangwa se kongerwamo imbaraga kugira ngo ubutaha amatora azarusheho kugenda neza.
Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro bagarutse ku kibazo cy’ikoranabuhanga, Nkurunziza Jean de Dieu ni umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yagize ati: “Twe nk’abikorera tubona hakwiye gushyirwa imbaraga mu ikoranabuhanga, urugero nko gutora, kubara amajwi ibi bikwiye kongererwamo imbaraga.”
Mu gushyira abantu kuri lisiti y’itora, kwiyimura kuri lisiti y’itora nabyo biri mu byagaragajwe ko hari aho byabaye imbogamizi, byatumye hari abantu benshi bashyirwa ku mugereka mu matora, nk’uko byagaragajwe na bamwe mu bari bitabiriye ibi biganiro.
Ikindi ni uko hari imfabusa zagaragaye bitewe n’uko mu buryo bwo gutora nta koranabuhanga ryifashishijwe, bitewe no kuzinga nabi urupapuro rw’itora, cyangwa se abashyiraga igikumwe ahataragenwe nyamara ngo ibibazo nk’ibi ntibyabaho mu gihe abatora bifashishije ikoranabunga mu gutora.
Habura umunsi umwe ngo amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ngo abe, hasohotse itangazo ryemerera buri muntu wese wujuje ibyangombwa ariko utari kuri lisiti y’itora kuba yakwegera ibiro by’itora bimwegereye agafashwa gutorwa, kuri iyi ngingo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Gasinzigwa Oda yavuze ko ku ruhande rumwe byari byiza kuko borohereje abaturage ariko ku rundi ruhande bitari bikwiye.
Ku ngingo yo gukoresha ikoranabuhanga mu matora, Gasinzigwa yemeza ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikwiye kujyana n’imyigishirize y’uburere nboneragihugu, kandi biri mu bizashyirwamo imbaraga mu matora ataha.
Yagize ati: “Mu byo twabwiwe bikwiye gishyirwamo imbaraga harimo kongera imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga, hari aho twarikoresheje ariko abaturage ugasanga batabyitabira cyane bisaba ko dukomeza kwigisha abantu, iri koranabuhanga twifashishije wasangaga abantu bavuga ko biyimuye nyamara batarabikoze, ibi nibyo byatumye dutanga itangazo ku munota wa nyuma rituma n’abaturage basanzwe bashyirwa ku mugereka.”
Mu Ntara y’Iburasirazuba hari hari site z’itora 621, n’abaturage bari kuri lisiti y’itora barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 200; bakaba baritabiriye amatora ku kigero cya 98%.








