Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko umushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu Karere kose ugeze kuri 75%, aho witezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi kuko uruganda nirumara kuzura abaturage basaga ibihumbi magana atatu bazaba bashobora kugerwaho n’amazi meza.
Ibi ni byatangajwe kuri uyu wa Kabiri ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yakiraga Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe amazi n’isukura(WASAC), Prof.Munyaneza Omar n’itsinda bari kumwe baganira kuri uyu mushinga uburyo wakwihutishwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yasobanuye aho imirimo yo gukwirakwiza amazi igeze, haba n’umwanya wo gusura ibikorwa.
Mu bikorwa basuye harimo ahari kubakwa ibigega bizakusanyirizwamo amazi azaturuka mu ruganda ruri kubakwa ku kiyaga cya Mugesera, banasura ahari kubakwa uruganda; baganira uko imirimo yo kurwubaka yakwihutishwa kugira ngo rutangire gutanga amazi ku baturage.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amazi ubu igeze kuri 75%, ruzatangira gutanga amazi muri Mutarama 2025.
Ni umushinga munini witezweho ko uzakemura ikibazo cy’amazi igice cya kabiri ni kijyamo, aho ubu hari gukorwa igice cya mbere kizatunganya meterokibe ibihumbi 11, igice cya kabiri ni meterokibe ibihumbi 22, umushinga nurangira wose uzaba ufite meterokibe ibihumbi 33.
Igice cya kabiri cy’uyu mushinga, ni ukongera no kwagura bagenda bajyana amazi no mu Midugudu itayafite.
Igice kinini kizaba gifite inyungu kur’aya mazi ni mu mirenge ya Rukumberi, Jarama, Sake, Zaza, Mugesera n’ahandi ubu ibigega bizakira aya mazi byaruzuye.
Uyu mushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu Karere ka Ngoma witezweho ko uzakemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi, kuko uru ruganda nirumara kuzura abaturage basaga ibihumbi magana atatu bazaba bashobora kugerwaho n’amazi meza mu ngo zabo ndetse rugasagurira n’utundi turere nka Kayonza na Kirehe.







