Mu bana 66 bo mu Karere ka Ngoma bari bafite imirire mibi ihutiyeho kuva muri Nyakanga 2024 hasigaye abagera kuri 41 bakiyirimo, ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko bwafashe ingamba zo gukurikirana nyir’ubwite ufite ikibazo nyuma yuko ngo hari n’abakoresha inyunganira mirire bahabwa mu buryo butaribwo.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu, Tariki 12 Ukwakira, mu Karere ka Kirehe ahari kubera umwiherero w’iminsi itatu w’abakora mu rwego rw’ubuzima bo mu Karere ka Ngoma wateguwe n’umushinga USAID Gikuriro kuri Bose.
Ni umwiherero watangiye tariki 11 Ukwakira 2024, ukaba ugamije kuganira ku bibazo bikigaragara mu rwego rw’ubuzima no gufata ingamba zo guteza imbere ubuzima no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.
Bimwe mu bipimo by’ubuzima byagaragajwe byerekanaga uko Akarere gahagaze ku bijyanye no kurwanya imirire mibi ihutiyeho, byagaragazaga ko abana bari bafite imirire mibi kuva muri Nyakanga 2024 kugeza ubu bari 66, abakize ni 25 naho abacyirimo ni 41.
Ushinzwe imirire mu Kigo Nderabuzima cya Kibungo, Sebuyange Eric Ndagijimana, yavuze ko uyu mwiherero uje ari igisubizo kubera ko babonye ahari icyuho bakanafata ingamba.
Ushinzwe imirire y’umwana n’umubyeyi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurikire no Kurengera Umwana-NCDA, Machara Faustin, avuga ko umwana wariye neza indyo yuzuye imurinda kujya mu mirire mibi.
Yagize ati: “Twe dukangurira ababyeyi guha umwana ibere kuva ku isaaha ya mbere akivuka, akonka amezi atandatu ya mbere nta kindi avangiwe, mu mezi atandatu ageze tukamutangiza imfashabere ikwiye igizwe n’amatsinda atandukanye y’ibiribwa agakomeza akanonka kugeza ku myaka ibiri ndetse no kurenza.”
“Iyo umwana yabonye iyo mfashabere igizwe n’ibiryo bitandukanye cyane cyane harimo n’ibikomoka ku matungo, umwana akitabwaho akagaburirwa igihe; uwo mwana arakura ntagwingira.”
Machara yasabye abitabiriye umwiherero gukurikirana ibikorwa bakora n’inyigisho batanga kugeza nku rwego rw’umuturage ubifata.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yagize ati: “Icyo twabonye cyangwa twagaragarijwe ntabwo umuntu mu nshingano arimo yazikurikiranaga neza nk’uko bisabwa, ni ukuvuga ngo ni ukugera kuri nyir’ubwite ufite ikibazo n’icyo tubura.”
Akomeza agira ati: “Ndumva rero hamwe n’abantu turi kumwe hano abahagarariye abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’ibigo Nderabuzima, abayobozi b’inzego z’ibanze, ba Gitifu n’abandi twese duhuriye ku muturage ni ugukora ibyo dusabwa.”
“Leta yatanze byinshi, yatanze inyunganira mirire ariko twabonye ko no kugira ngo ababyeyi bazihe abana ari ikibazo, bishobora guturuka rero ku kuba umuntu adakurikiranwa cyangwa se ngo anigishwe ko iyo nyunganira mirire yahawe ari nk’umuti ugomba kuvura cyangwa kurinda umwana cya kibazo cy’imirire mibi.”
Meya Niyonagira ibi yabivuze nyuma ngo yuko ngo hari ababyeyi bahabwa ifu ya ‘Shisha Kibondo’ aho kugira ngo ayigenera umwana ufite imirire mibi akayiha n’abandi bana badafite ikibazo ndetse hari n’abayigurisha bakajya kwinywera inzoga.
Uyu mwiherero w’iminsi itatu urimo kubera mu Karere ka Kirehe witabiriwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abagize inzego z’umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’abakora mu bigo by’ubuvuzi ku nsanganyamatsiko igira iti : “Tujyanemo turwanye igwingira ry’abana bato”.










