Abakobwa bo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare baremeza ko batazongera gushukishwa amafaranga n’abagabo bashoboraga kubashora mu ngeso mbi babikesha kuba barigishijwe kudoda, ubu bakaba bagiye kujya bakorera amafaranga ku giti cyabo.
Ibi babitangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024 ubwo bahabwaga impamyabumenyi zemeza ko bize neza kudoda, bakaba barabyigishijwe na Girls Of Destiny ku bufatanye na Never Again Rwanda.
Uwimana Léa w’imyaka 21 yagize ati” Iyi mpamyabumenyi bampaye izamfasha kuba najya ahantu bakampa akazi, ikindi kuri iki gihe ntabwo umuhungu yanshuka kuko ndabasha kudoda nibonere amafaranga nkeneye ntabwo banshuka rero.”
Nyiransabimana Tabea utuye mu Mudugudu wa Muyange mu Kagari ka Rwimiyaga yavuze ko yari yarifuje kera kumenya kudoda none ngo bizamuteza imbere kuko ngo mbere yari umuntu utifashije none baramwigishije ubu ntacyo yasaba umuntu.
Ibananatwe Dative utuye mu Mudugudu wa Kizungu mu Kagari ka Rwimiyaga yavuze ko nk’umugore ufite umugabo kwiga kudoda byamufashije kubona amafaranga yo gukoresha mu rugo adasabye umugabo we buri kintu cyose.
Yakomeje asaba abandi bakobwa bagenzi be kwirengagiza ababaca intege bavuga ko kwiga kudoda ntacyo byabagezaho ariko ngo siko bimeze kuko hari icyo kwiga kudoda bimaze kuko hari abo abona byahinduriye ubuzima.
Umuyobozi wa Girls Of Destiny, Mungarurire John yavuze ko imbamutima ze zihora ziharanira agaciro k’umukobwa ari yo mpamvu yatekereje kubigisha ubudozi kandi ngo birashimishije kubona umwana w’umukobwa yitinyuka akiga umwuga akawufata kuko bizamurinda izindi ibishuko cyane bituruka mu basore.
Mungarurire ariko afite gahunda yo gukomeza kwigisha abandi bakobwa nubwo agifite imbogamizi zirimo ibikoresho bidahagije cyane ibyarahani byo kwigiraho ngo babibonye byabafasha kongera umubare w’abigishwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony yashimiye Girls Of Destiny yifashishije umugani uvuga ko aho kwigisha umuntu uko barya ifi wamwigisha uko bayiroba maze ashimira Girls Of Destiny yateguye iki gikorwa.
Gitifu Bagabo yakomeje asaba aba bakobwa kugira icyerekezo gifite intego mu byo bakora, bakagira amahitamo meza ndetse bakamenya kwihagararaho igihe hari abashaka kubashuka.
Yongeye agira ati” Bigiye kudufasha kubona abantu bashya bagiye guhanga imirimo cyane ko buri mwaka mu Karere tuba dufite imirimo igomba guhangwa, ubu rero icyo tugiye gukora ni ugukomeza ubuvugizi bwo kubafasha kubaherekeza kugira ngo uyu mwuga bize bawushyire mu bikorwa haba mu buryo bwo kubashakira ibikoresho bakoresha no kureba abandi nakomeza kwiga ibindi birushijeho.”
Abakobwa bigishijwe kudoda ni 34 bakaba bagize icyiciro cya mbere cy’amasomo y’ubudozi muri gahunda yitwa Tinyuka Mukobwa Urashoboye,bakaba baramaze amezi umunani babyigishwa. Uretse kwigisha abana b’abakobwa imyuga itandukanye Girls Of Destiny inigisha abakobwa indangagaciro zibafasha kuba abakobwa b’icyerekezo.







