MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Barasaba ko abangiza ishyamba ry’imikinga bahanwa bikomeye

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
18/09/2024

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare barifuza ko abangiza ishyamba ry’imikinga cyane cyane abajya kwasa ibiti byaryo bakabigurisha bajya bahanwa by’intangarugero ndetse abagura izo nkwi nabo bakabihanirwa.

Ibi babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024 ubwo habaga ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije cyane cyane amashyamba hirindwa kuyatema no kuyatwika ahubwo hagaterwa ibiti byinshi bishoboka.

Ni ubukangurambaga bwateguwe n’umuryango utari uwa Leta AJPRODHO JIJUKIRWA,ufasha urubyiruko mu bikorwa bitandukanye byibanda ku kuzamura ibyifuzo by’abaturage n’ibibazo bafite aho batuye bikazamurwa bikagezwa ku bagomba kubitangaho ibisubizo hagamijwe iterambere.

Mutabaruka Stanislas utuye mu Mudugudu wa Mirama II Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare yagize ati” Ndagira ngo nkubwire ko bimbabaza iyo ndebye ukuntu abantu bangiza imikinga, kandi mu minsi ishize Leta yashyizemo imbaraga itera indi mitoya kugira ngo babungabunge ibidukikije, ubona abantu batema bya bindi bikuru n’ibitoya bikabigenderamo ugasanga bisa nk’aho bidafite uburinzi bufite imbaraga.”

Yakomeje agira ati “ Hakwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo bicike uwo bafashe bakamuhanira imbere y’Inteko y’abaturage kugira ngo n’abandi babirebereho bazabicikeho.”

Mujawingoma Alexia utuye mu Mudugudu wa Mugari Akagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare akaba n’imboni y’imiyoborere myiza, yavuze ko hakenewe gukorwa ubukangurambaga ngo abaturage bamenye akamaro k’ibidukikije cyane ko ngo hakirimo imbogamizi kuko abaturage batarabyumva.

Ndayisaba Aphrodice, umukozi wa AJPRODHO JIJUKIRWA mu Karere ka Nyagatare yavuze ko ibikorwa byo kwigisha abaturage kubungabunga ibidukikije muri Nyagatare bizakomeza bakoresheje uburyo bwose bushoboka burimo imivugo n’andi marushanwa atandukanye hamamijwe kuzamura imyumvire yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yavuze ko babungabunga ishyamba ry’imikinga, ibiti bisaza bakabisazura ndetse bakanatera ibindi bishya ariko yihanangirije abaturage baryangiza ko bazabihanirwa.

Yakomeje agira ati” Ntihajya habura abagira imico mibi bakaba batema igiti, gusa abenshi ni abaza bakurikiye ibiti byaguye kubera umuyaga, ubwo rero hari abihisha muri ibyo ariko ubikora aba akora ibintu bibujijwe bitemewe n’amategeko. Turasaba buri muntu kumva ko ririya shyamba ari ryiza ribafitiye akamaro buri wese akwiye kuribungabunga.”

Ishyamba ry’imikinga riri  ku  buso bwa hegitari zirenga 400 rikaba ryarahinzwe mu bice byegereye umugezi w’Umuvumba, uretse kuba ari ishyamba rigaragara neza rya kimeza, imbuto zaryo ziribwa n’ibitera, bikanabamo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko iyo bufashe uwangiza amashyamba bumuhana bwihanukiriye ndetse hashobora no kuzamo n’igifungo.

Mujawingoma Alexia arasaba Leta guhana abangiza ishyamba ry’imikinga

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Abagororerwa mu Igororero rya Ngoma bungukira mu buhinzi bw’inanasi
Amakuru

Abagororerwa mu Igororero rya Ngoma bungukira mu buhinzi bw’inanasi

13/11/2026
Ngoma iri imbere mu Gihugu mu kwandukura abapfuye mu bitabo by’irangamimerere
Amakuru

Ngoma iri imbere mu Gihugu mu kwandukura abapfuye mu bitabo by’irangamimerere

13/11/2026
Muri GS Bujyujyu hafunguwe igikoni cy’icyitegererezo cyo gutegurirwamo amafunguro y’abanyeshuri 
Amakuru

Muri GS Bujyujyu hafunguwe igikoni cy’icyitegererezo cyo gutegurirwamo amafunguro y’abanyeshuri 

13/11/2026
Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi
Imiyoborere

Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi

13/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Etoile yongeye gutsinda Sunrise FC mu mukino yerekanyemo abakinnyi izakinisha(Amafoto)

Etoile yongeye gutsinda Sunrise FC mu mukino yerekanyemo abakinnyi izakinisha(Amafoto)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU