Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare barifuza ko abangiza ishyamba ry’imikinga cyane cyane abajya kwasa ibiti byaryo bakabigurisha bajya bahanwa by’intangarugero ndetse abagura izo nkwi nabo bakabihanirwa.
Ibi babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024 ubwo habaga ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije cyane cyane amashyamba hirindwa kuyatema no kuyatwika ahubwo hagaterwa ibiti byinshi bishoboka.
Ni ubukangurambaga bwateguwe n’umuryango utari uwa Leta AJPRODHO JIJUKIRWA,ufasha urubyiruko mu bikorwa bitandukanye byibanda ku kuzamura ibyifuzo by’abaturage n’ibibazo bafite aho batuye bikazamurwa bikagezwa ku bagomba kubitangaho ibisubizo hagamijwe iterambere.
Mutabaruka Stanislas utuye mu Mudugudu wa Mirama II Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare yagize ati” Ndagira ngo nkubwire ko bimbabaza iyo ndebye ukuntu abantu bangiza imikinga, kandi mu minsi ishize Leta yashyizemo imbaraga itera indi mitoya kugira ngo babungabunge ibidukikije, ubona abantu batema bya bindi bikuru n’ibitoya bikabigenderamo ugasanga bisa nk’aho bidafite uburinzi bufite imbaraga.”
Yakomeje agira ati “ Hakwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo bicike uwo bafashe bakamuhanira imbere y’Inteko y’abaturage kugira ngo n’abandi babirebereho bazabicikeho.”
Mujawingoma Alexia utuye mu Mudugudu wa Mugari Akagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare akaba n’imboni y’imiyoborere myiza, yavuze ko hakenewe gukorwa ubukangurambaga ngo abaturage bamenye akamaro k’ibidukikije cyane ko ngo hakirimo imbogamizi kuko abaturage batarabyumva.
Ndayisaba Aphrodice, umukozi wa AJPRODHO JIJUKIRWA mu Karere ka Nyagatare yavuze ko ibikorwa byo kwigisha abaturage kubungabunga ibidukikije muri Nyagatare bizakomeza bakoresheje uburyo bwose bushoboka burimo imivugo n’andi marushanwa atandukanye hamamijwe kuzamura imyumvire yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yavuze ko babungabunga ishyamba ry’imikinga, ibiti bisaza bakabisazura ndetse bakanatera ibindi bishya ariko yihanangirije abaturage baryangiza ko bazabihanirwa.
Yakomeje agira ati” Ntihajya habura abagira imico mibi bakaba batema igiti, gusa abenshi ni abaza bakurikiye ibiti byaguye kubera umuyaga, ubwo rero hari abihisha muri ibyo ariko ubikora aba akora ibintu bibujijwe bitemewe n’amategeko. Turasaba buri muntu kumva ko ririya shyamba ari ryiza ribafitiye akamaro buri wese akwiye kuribungabunga.”
Ishyamba ry’imikinga riri ku buso bwa hegitari zirenga 400 rikaba ryarahinzwe mu bice byegereye umugezi w’Umuvumba, uretse kuba ari ishyamba rigaragara neza rya kimeza, imbuto zaryo ziribwa n’ibitera, bikanabamo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko iyo bufashe uwangiza amashyamba bumuhana bwihanukiriye ndetse hashobora no kuzamo n’igifungo.








