MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Ababyeyi biyemeje uruhare mu guhashya igwingira

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
03/09/2024
Hari ababyeyi bahamya ko hari indyo yuzuye idahenze yafasha kurinda abana igwingira

Hari ababyeyi bahamya ko hari indyo yuzuye idahenze yafasha kurinda abana igwingira

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gatsibo baravuga ko biteguye gufatanya n’ubuyobozi mu kurandura igwingira ry’abana bato muri aka Karere.

Iradukunda Adelphine utuye mu murenge wa Kabarore avuga ko akora ibishoboka byose ngo abone amafunguro ariho indyo yuzuye.

Agira ati: “Ikintu cya mbere nitaho ni uguhinga akarima k’igikoni nkahorana imboga, nkashaka amasaka na soya ku buryo mporana igikoma, iyo umwana yariye akabona igikoma nta kibazo yagira.”

Iradukunda akomeza agaragaza ko nta muntu ukwiye kwanga guha abana be indyo yuzuye yitwaje ubukene, kuko ni ibintu buri Munyarwanda wese yabona kandi mu buryo bworoshye.

Ati: “Umuntu wese n’iyo yaba avuye guca incuro atagiye mu by’inzoga, agatera imboga n’iyo byaba ari ibiti bitatu, uko ugiye guteka ugasoromaho ukagura indagara, abana bato ibyo bintu birabafasha cyane.”

Umuturanyi we witwa Ntakirutimana Gad nawe avuga ko mu rugo iwe akora ibishoboka byose, akabasha kubonera abana be indyo yuzuye.

Ati: “Ushaka ifu y’igikoma ukorora inkoko ku buryo umwana abona igi ndetse akabona n’amata nta kibazo ashobora kugira, nubwo hari bamwe bigora ariko bashyizemo imbaraga n’ubushake byashoboka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko muri aka karere hakigaragara abana bari mu mirire mibi, ari nayo mpamvu kuri ubu bari gushyiramo imbaraga ngo barebe uko barandura igwingira burundu muri aka karere.

Yagize ati: “Ibijyanye n’igwingira ndetse n’imirire mibi biracyagenda bigaragara ahantu hake, hamwe na hamwe mu karere, iyo tubibona tubona bikiri mu myumvire, abaturage batari bamenya uburyo bagomba gutegura indyo yuzuye ku bana babo, no kumenya indyo bategurira abana babo yujuje ibisabwa byose.”

Meya Gasana akomeza avuga ko ubuyobozi bw’akarere buticaye ahubwo buri gukora ubukangurambaga hirya no hino mu baturage.

Ati: “Ubukangurambaga bukomeje gukorwa cyane, aho bushingiye ku bigo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) byaba ibiri ku mashuri, ibiri mu ngo z’abaturage, turimo turita kuri izo ngo mu rwego rwo kwigisha ababyeyi kumenya indyo ikwiriye baha abana babo.”

Muri aka Karere ka gatsibo abana bafite igwingira n’imirire mibi bangana na 23%, aho abagera kuri 35 bari mu byiciro byo mu muhondo ndetse no mu mutuku.

Ntakirutimana Gad, agaragaza ko abantu baretse kumarira amafaranga mu nzoga bajya babonera abana babo indyo yuzuye.
Iradukunda Adelphine, avuga ko kubona indyo yuzuye bitagoye iyo umubyeyi yabishyizemo ubushake.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Inteko itora yijeje abakandida senateri kuzabatora neza

Kirehe: Inteko itora yijeje abakandida senateri kuzabatora neza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU