Ubuyobozi bw’Intara y’Iburazirazuba burasaba aborozi bose kuzitira amahema afata amazi azwi nka valley dams, nyuma y’uko bigaragaye ko ateza impanuka za hato na hato ndetse abantu bakagwamo bakahasiga ubuzima.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu mushinga wa RDDP ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bashyize imbaraga mu kubaka amahema afata amazi ku borozi bo mu Ntara y’Iburazirazuba mu rwego rwo kongera umukamo ari nako ayo mahema ateza impanuka nubwo ubuyobozi butatangaje umubare w’abamaze kugwamo.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB mu Ntara y’Iburazirazuba Herbert Rutaro yasabye aborozi kuzitira amahema yabo mu rwego rwo kwirinda impanuka ateza.
Yagize ati” Ndagira ngo mbwire aba borozi ko tugiye kujya dufata umuntu utarazitiye dam hakagwamo umuturage cyangwa umushumba wawe, ntabwo bizajya bigarukira aho gusa, tuzajya tuguhanira icyaha cyoroshye ariko nacyo gifatika cy’uburangare/ ubuteganye buke. Tugukurikirane nkuko dukurikirana abo mu birombe kuko twakira cases z’abantu bagwa mu madamu, kuberiki, igikorwa cyiza kije gufasha abaturage birangire kibabujije ubuzima?.
Rutaro yakomeje avuga ko ayo mahema akwiye kuzitirwa, akajya afungurwa ari uko agiye gukoreshwa gusa kuko ngo niyo umuntu yagwamo azitiye byagaragara ko nyirayo ntacyo atakoze ngo arinde abantu.
Guverineri w’Intara y’Iburazirazuba Pudence Rubingisa nawe yashimangiye ibyavuzwe n’Umuyobozi wa RIB, avuga ko aborozi bakwiye kuzitira amahema yabo.
Yagize ati” Ufite dam nukuyizitira ugashyiraho n’ikirango kivuga ngo ntuhagere, cyane cyane abana batoya usibye ko n’abagwamo ari bakuru nabo barahari. Ntabwo ndumva uwaguyemo ngo arokoke, bamwe muri twe turazifite ariko abandi tuzi abazifite, tubikangurire abandi ndetse no mu nteko z’abaturage tuzakomeza kubigarukaho.”
Iki cyaha giteganywa n’itegeko No 68/ 2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, cyane icyaha cy’ubwicanyi mu ngingo yaryo ya 111: ubwicanyi budaturutse ku bushake n’uko buhanwa.
Umuntu wica undi ku bw’ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha. Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu(6) ariko kitarenze imyaka ibiri(2).
Uwakoze iki cyaha kandi ahanishwa ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi magana atanu ( 500 000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri ( 2 000 000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.







