Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB buratangaza ko iki kigo cyatangiye kwikorera inkingo z’indwara zikunze kwibasira inka cyane cyane mu Ntara y’Iburazirazuba ari zo ikibagarira na kasheshe(leprosy), izo nkingo zizajya ahagaragara mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2024.
Intara y’Iburazirazuba nk’intara ifite inka nyinshi mu Gihugu zirenga ibihumbi 600 ni naho hakunze kugaragara indwara nyinshi zibasira inka zituruka ku burondwe. Izo ndwara ni uburenge, ubuganga, ikibagarira, kasheshe n’izindi.
Ibi byatumye tumwe mu turere two muri iyi Ntara dushyirwa mu kato, muri Werurwe Kayonza niyo yabanje kujya mu kato, mu gihe Nyagatare yagashyizweho muri Gicurasi 2024, ariko ubu twombi twakavanwemo.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB Dr. Solange Uwituze yavuze ko batangiye kwikorera inkingo z’ikibagarira na kasheshe bagendeye ku miterere y’u Rwanda kandi ngo zirashyirwa ahagaragara mu kwezi gutaha.
Yagize ati: “Amakuru meza ni uko twatangiye kwikorera inkingo z’ikibagarira na kasheshe ariko tugendeye kuri context y’u Rwanda, birarangirana n’uku kwezi kwa munani cyangwa ukwa cyenda, tuzasaba ko turukingira inka z’aborozi. Tuzaza hano mu Burasirazuba kuko niho hari ikibazo cy’uburondwe.”
Yakomeje agira ati: “Aho urukingo rwa kasheshe rutandukaniye n’ikibagarira, ikibagarira cyo dukingira ni nk’amakore turukingira rimwe, ariko kasheshe yo tuzajya tuyikingira rimwe mu mwaka.”
Ibimenyetso by’indwara y’ikibagarira ku nka birangwa n’umuriro mwinshi uri hagati ya 39.5°C na 41°C, kubyimba inturugunyu cyane cyane munsi y’amatwi cyangwa ku ntugu, kwanga kurisha, guta urukonda, guhumeka nabi ndetse no kubyimba amaso.
Ni mu gihe indwara ya kasheshe izwi nka leprosy iterwa n’agakoko kitwa leprae, iyi ndwara itungo riyirwaye rigira ububabare bwinshi ku ruhu bikagera no mu mitsi yaryo bikaba banariyera ubumuga. Itungo rirwaye kasheshe kandi rizana amatembabuzi mu kanwa no mu matwi yakwanduza ayandi.
RAB ivuga ko indwara zikwirakwizwa n’uburondwe n’ikibagarira kirimo zifata mu Maraso, zikamenagura insina z’amatwi, umworozi yatinda itungo rye rikaba ryahatakariza ubuzima cyane ko ngo hejuru ya 80% y’amatungo apfa azira ikibagarira.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi, FAO ritangaza ko buri mwaka hatakazwa hagati ya miliyari zirenga 15 na 18 z’amadolari y’Amerika agenda mu ngamba zo guhangana n’uburondwe, kubera imiti ibwica ihenze ndetse n’igihombo gituruka ku matungo apfa azira indwara zikwirakwizwa na bwo.






