Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buratangaza ko buzi ikibazo cy’ubujura gihangayikishije abaturage ndetse bukaba buri kukivugutira umuti mu buryo burambye.
Ni kenshi humvikana ibikorwa by’ubujura hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu Karere ka Gatsibo abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’ubu bujura bunakorwa ku manywa y’ihangu.
Abaturage baganiriye na MUHAZI YACU bavuga ko ari ikibazo kibahangayikishije. Muri abo baturage harimo Mukabutera Jacqueline, avuga ko abajura babiba ku manywa bagiye mu kazi, ndetse ko n’iyo bafashwe bagafungwa birangira babagaruye bagakomeza ibyo bikorwa byabo.
Ati: “Ikibazo cy’abajura muri Gatsibo kimeze nabi, baragerageza bagafatwa bakajyanwa, ariko mu minsi ingahe bakaba bagarutse, bakongera bakiba, ubuyobozi ntako buba butagize ariko ikibazo ni uko bubajyana bukongera bukabagarura.”
Uyu muturage akomeza agaragaza ko bibaye byiza mu gihe bafashwe bajya bajyanwa muri gereza bakabarekeramo, kuko iyo babarekuye baza bakajije umurego mu kubiba.
Mukabugera agira ati: “Umuti wo kuba abajura bagenda bagacika burundu, keretse wenda bagiye babafata bakabagumisha muri gereza, n’ubundi iyo babafunze umuntu aragenda agahumekaho icyumweru kimwe nta muntu umwibye, bagaruka ugasanga umuntu agize ikibazo akajya arara adasinziriye urugi barumucira hejuru, kereka babafunze bakabarekera aho baba babafungiye.”
Nizeyimana Emmanuel, ukorera umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku igare we avuga ko akora akazi ke ariko atagakorera ahantu hose amasaha yose, kubera gutinya ko aba bajura bamwaka igare rye.
Ati: “Nk’ubu hari umumotari baherutse kumenaho aside bashaka kumutwara ikinyabiziga cye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko ubuyobozi buri kuvugutira umuti iki kibazo mu buryo burambye, aho abafatiwe muri ibi bikorwa by’ubujura bazajya bigishwa byaba na ngombwa bagahabwa ubushobozi butuma bava mu bidakwiye, abanze guhinduka bakajyanwa mu bigo ngorora muco.
Yongeyeho ati: “Cyane cyane turashaka gushora imbaraga mu bukangurambaga bugamije gukumira. Gukumira abantu baba bari muri izo ngeso mbi z’ubujura, tukanabereka n’ibindi bashobora gukora bizima bitabateza ibibazo muri sosiyete.”
Ibikorwa by’abishora mu ngeso mbi zirimo n’ubujura bihangayikishije benshi, mu gihe byaba bibonewe umuti urambye cyaba ari ikintu cy’ingenzi ku banyarwanda ndetse n’abarugenderera.






