Koperative Umwalimu SACCO yahuguye abanyamuryango bayo 150 bo mu Karere ka Nyagatare bakaba n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta, hagamijwe kubasobanurira imikorere na serivisi by’iyi koperative ndetse no kuzabisobanurira abo bayobora.
Igikorwa cyo guhugura aba banyamuryango cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Kanama 2024 kikaba cyaranzwe no kubasobanurira uko bakora ndetse banahabwa umwanya babaza ibibazo bitandukanye.
Bamwe mu banyamuryango ba Umwalimu SACCO mu Karere ka Nyagatare bavuze ko aya mahugurwa yabafashije gusobanukirwa n’imikorere na serivisi by’iyi Koperative.
Rusine Innocent, umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kagitumba yagize ati” Budusigiye ubumenyi buhagije abenshi tutari dufite ahubwo kuko dusobanuriwe zimwe muri serivisi tugomba guhabwa, abenshi tutari tuzizi kandi twumva zidufitiye akamaro mu iterambere ryacu. Izo serivisi harimo ubwoko bw’inguzanyo badusobanuriye twemerewe guhabwa kandi tutajyaga dufata, ikindi twabonye ko izo nguzanyo hari abazifashe kandi zibageza ku iterambere rirambye.”
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwinsheke mu Murenge wa Gatunda, Mukamusoni Claudette we yavuze ko yamenye ubwoko bw’inguzanyo n’inyungu kuri buri bwoko bw’inguzanyo kandi ngo zizabafasha kwiteza imbere, kandi ngo wakoresha ikoranabuhanga rya telefoni ugafata iyo nguzanyo bidasabye kujya kuri banki. Yongeyeho ko bagiye kubisobanurira abo ayobora kuko ngo yabisobanukiwe.
Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence yavuze ko urwego ayobora rwakoze amavugurura atandukanye arimo gushyira serivisi batanga ku ikoranabuhanga hagamijwe gufasha abanyamuryango babo kuzigeraho mu buryo bworoshye. Yongeyeho ko uko guhuriza serivisi hamwe byatanze umusaruro.
Ati” Twashyizeho sisiteme y’ikoranabuhanga muzajya musabiraho inguzanyo igahita ikubwira ngo turayakuriye mbere twabonaga birimo imbogamizi ariko ubu tuzajya tukubwira ko wemerewe maze tukubwire ibyo usabwa, ni nka One Stop Center byose ni ukubirangiriza aho. Ikindi urwunguko twari dufite mu kwa Kane umwaka ushije ni miliyari 3 n’ibihumbi 600Frw, mu kwa Kane uyu mwaka twabonye miliyari 5 n’ibihumbi 900 Frw.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yasabye abanyamuryango ba Umwalimu SACCO mu Karere ka Nyagatare guha agaciro iyi koperative kuko yashyzweho na Perezida Kagame agamije kubafasha gutera imbere. Yakomeje avuga ko bakwiye guharanira iterambere ryayo kuko ari iyabo ntawundi uzayiteza imbere.
Koperative Umwalimu SACCO itanga inguzanyo ku balimu bakora mu bigo bya Leta bakayungukira kuri 11% mu gihe abakora mu bigo byigenga bayungukira kuri 13%.
Iyi Koperative yashinzwe muri 2006, itangira kwakira ubwizigame muri 2007 mu gihe 2008 aribwo yatangiye gutanga inguzanyo ku banyamuryango bayo. Kuri ubu ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 134 mu Gihugu hose.









