MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Njyanama ya Bugesera yatangiye umwiherero udasanzwe

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
08/08/2024

Abajyanama bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera batangiye umwiherero w’iminsi ibiri uri kubera Lapalise Hotel Gashora ugamije gusuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Iterambere rirambye ry’Akarere ya 2018-2024 n’aho iya 2024-2029 igeze itegurwa.

Ni umwiherero watangiye Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Kanama 2024, ufungurwa ku mugaragaro na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Munyazikwiye Faustin, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’Inama Njyanama mu Igenamigambi n’Iterambere rirambye ry’Akarere”.

Perezida w’inama Njyanama y’Akarere, Munyazikwiye Faustin, yavuze ko uyu mwiherero wateguwe mu rwego rwo kugira ngo Abajyanama ndetse n’abafatanyibikorwa b’Akarere bahurize hamwe ibiterezo bizafasha Akarere mu igenamigambi n’iterambere birambye mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Ati: “Twateguye uyu mwiherero dushaka kugira ngo twicare hamwe twese ngo duhurize hamwe ibitekerezo bizayobora Akarere ka Bugesera mu igenamigambi n’iterambere rirambye mu myaka itanu iri imbere. Turasaba buri wese gutanga ibitekerezo bigamije kuvamo ibisubizo ku ngingo zizaganirwaho.”

Uyu mwiherero w’abagize Inama Njyanama y’Akarere watangiye kuri uyu wa Kane, uzibanda ku ngingo zitandukanye zirimo guzasuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Iterambere rirambye ry’Akarere ya 2018-2024 n’aho iya 2024-2029 igeze itegurwa, Imihigo mishya y’Akarere ya 2024-2025, gufata ingaba zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Igishushanyo mbonera gishya cy’Akarere ka Bugesera.

Izasuzumira hamwe kandi aho gahunda yo gukemura ibibazo by’imyubakire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Karere ka Bugesera igeze ishyirwa mu bikorwa; gufata ingamba z’uburyo Akarere karushaho kwegera Abafatanyabikorwa mu kunganira bimwe mu bikorwa Akarere kataboneye ingengo y’imari kandi bikenewe.

Hazasuzumwa kandi icyakorwa kugira ngo hongerwe ubwitabire mu gutanga imisoro Akarere kinjiza; gusuzuma uko ibibazo by’abaturage bisubizwa no gufata ingamba zo kubyihutisha;

Muri uyu mwiherero kandi bazasuzumira hamwe imyanzuro y’inama Njyanama itarashyizwe mu bikorwa kuva manda yatangira ndetse hagaragazwe n’impamvu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Umwalimu SACCO wagaragaje impamvu abarimu bose bakwiriye kujya muri iyi koperative

Gatsibo: Umwalimu SACCO wagaragaje impamvu abarimu bose bakwiriye kujya muri iyi koperative

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU