Abaturage bo mu turere twa Rwamagana Kayonza na Ngoma bazindukiye mu bikorwa byo gutegura site z’aho bazatorera kuri uyu wa 15 Nyakanga mu matora ya Perezida wa Repubulika n’abadepite muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Muri iyi myiteguro abaturage biteguye ku buryo butandukanye, aho bafatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zibegereye, umunyamakuru wa Muhaziyacu yacu ahenshi yaciye yasanze bakiri mu mirimo ndetse anafata amafoto.






