Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika w’Umuryango FPR Inkotanyi Kagame Paul kuri uyu wa Kabiri, ariyamamariza mu Karere ka Kirehe, aho ubu ategerejwe n’abaturage benshi biganjemo abo mu turere twa Kirehe na Ngoma bazinduwe no kumugaragariza ko bamushyigikiye kandi biteye kumutora.
Amatora yitegurwa ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, ahazatorwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’Abadepite.
Kuri uyu wa Kabiri, Akanyamuneza ni kose ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriye mu busitani buri imbere y’ibiro by’Akarere ka Kirehe. Abari mu byiciro byose bamaze kuhagera bari kubyina indirimbo zamamaza umukandida Kagame Paul n’Umuryango FPR Inkotanyi.
Kirehe ni akarere ka 9 Umukandida wa FPR Inkotanyi agiye kwiyamamarizamo kiyongereye ku tundi turere yanyuzemo turimo Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke na Karongi.
Akarere ka Kirehe kari ku buso bwa kirometerokare 1,118.5 gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 460, kagizwe n’imirenge 12, n’utugari 60 n’imidugudu 612. Kakaba gaherereye mu majyepfo y’Iburasirazuba bw’Igihugu mu birometero 133 uvuye mu Mujyi wa Kigali.
Umukandida wa FPR Inkotanyi akaba na Chairman w’uyu muryango yaherukaga kwiyamamariza mu Karere ka Kirehe, tariki 23 Nyakanga 2017.
Mu Karere ka Kirehe mu myaka irindwi ishize hubatswe ibikorwaremezo binini birimo imihanda harimo iyagurwa n’itunganywa ry’umuhanda wa kaburimbo ugera ku mupaka wa Rusumo, iby’amazi meza, isoko mpuzamipaka rya Rusumo, Ibigo nderabuzima n’amavuriro mato, imishinga y’ubuhinzi buteye imbere n’ibindi; byazanye impinduka mu iterambere ry’aka karere n’abagatuye.
Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza muri2024 mu karere ka Kirehe hatunganyijwe hanagurwa umuhanda Kayonza -Rusumo,ureshya n’ibirometero 92, hubatswe urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, Ingo zahawe amashanyarazi zavuye ku ngo ibihumbi 20,587 zigera ku ngo ibihumbi 86,801,hubatswe kandi imidugudu itatu y’icyitegererezo, hatangwa inka 5, 194, hatanzwe akazi muri VUP ku baturage bagera 31,472; hanubakwa ibyumba by’amashuri 985.







