Bamwe mu bakobwa bo mu Karere ka Ngoma bahohotewe mu bihe bitandukanye bagaterwa inda batari buzuza imyaka y’ubukure basobanuriwe ko hari itegeko ryemerera uwatewe inda kuyikuramo.
Ni mu bukangurambaga bugiye kumara iminsi ine bubera mu Karere ka Ngoma bwitabirwa n’abakobwa babaye ababyeyi imburagihe kuko batewe inda batari buzuza imyaka 18, bwatangiye kuri uyu wa 12, bukazarangira kuwa 15 Ukwakira 2020.
Bwateguwe ku bufatanye bw’ umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu no guteza imbere ubuzima – HDI ku bufatanye na Imbuto Foundation n’abandi bafatanyabikorwa.
Ku munsi wa mbere abakobwa basaga 80 babwitabiriye banasobanuriwe ibijyanye no kuboneza urubyaro, ubuzima bw’imyororokere, kwita ku bana babyaye babishyurira ubwisungane mu kwivuza, kubandikisha mu bitabo by’irangamimerere no kudahishira ababahohoteye.
Mporanyi Théobald Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’ubuzima muri rusange yabwiye aba bakobwa bimwe mu bikubiye mu iteka rya Minisitiri w’ubuzima N°002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, mu ngingo yaryo ya 3 igaragaza impamvu eshanu zemewe mu gukuramo inda.
Izo mpamvu ni kuba umuntu utwite ari umwana, kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba usaba gukurirwamo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo, kuba usaba gukurirwamo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Mporanyi yasobanuye ko muri izo mpamvu eshanu, uwatewe inda asaba kuyikuramo akagana ibitaro byemewe, ariko iyo nda ikaba itarengeje ibyumweru 22 (amezi 5 n’ibyumweru bibiri).
Yasobanuye ko kugeza ubu gukuramo inda mu buryo bwemewe na Leta, bikorerwa ku rwego rw’ibitaro, kandi mu gihe abantu basobanukirwa neza iri tegeko byagabanya ibyago bya bamwe mu bagore n’abakobwa bajyaga bagerageza gukuramo inda rwihishwa, bakabikora mu buryo bwa magendu hakaba abahasiga ubuzima, abo bisigira ubumuga n’ibindi bibazo by’ubuzima; hakaba n’abafunzwe kubera kutamenya itegeko.
Mu kiganiro na MUHAZIYACU Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere Mporanyi yakomeje agira ati: “Impamvu dushyira imbaraga mu gusobanurira uru rubyiruko rw’abakobwa uburenganzira bahabwa n’itegeko bwo gukuramo inda muri bya byiciro bitanu, ni uko bidakumiriwe bagakomeza gutwara izo nda z’imburagihe bigira ingaruka nyinshi zirimo kuba rwa rubyiruko rwahindutse ababyeyi b’imburagihe ruta amashuri, abenshi muri abo bana ntibabandikisha, ntibabishyurira Mituweli, kandi hari n’abavuka mu miryango ikennye bakaba umuzigo kuri Leta,…”
Ibyo kwemererwa gukuramo inda abakobwa ntibabivugaho rumwe
Mu bakobwa baganiriye na MUHAZIYACU harimo abagaragaje ko bumva ubu burenganzira bwo gukuramo inda hari icyo buzakemura, hakaba n’abagifata gukuramo inda nk’ibihabanye n’imyemerere yabo kabone n’aho byaba byemewe n’amategeko.
Ishimwe Sandrine wo mu Murenge wa Kazo wabyaye afite imyaka 15, yagize ati: “Ibyo gukuramo inda ntabwo nabyakiriye neza kuko uba wishe,..ubundi urayitwara, ukamubyara. Ariko ibi biganiro nungukiyemo ibyo kuboneza urubyaro kuko ubundi wabyaraga ukirara, ukaba warangara ukongera ugatwara indi nda.”
Uwazigira Shakilla we yabyaye afite imyaka 17, ubu afite umwana w’ amezi ane, yagize ati: “Njyewe nzi umukobwa watwaye inda ajya kuyikuramo mu buryo bwa magendu bimuteza uburwayi, ku buryo yari agiye no gupfa, ubwo rero iyo iri tegeko aba arizi yari kujya kwa muganga akabisaba bakayimukuriramo mu buryo bwemewe; niba atarayishakaga aho kugira ngo yiyangirize bene ako kageni.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence yasabye aba bakobwa batewe inda z’imburagihe kutiheba ahubwo bakita kuri ejo heza h’abana babo na bo.
Ati: “Ntabwo kuba mwarahohotewe, mwarasambanyijwe bisobanuye ko ubuzima bwanyu burangirira aho,… mufite igihugu cyiza kibatekereza, ari na yo mpamvu uyu munsi muri kwigishwa uko mwakwita ku buzima bwanyu n’ubw’ abana banyu. Ubu mwarabyaye ariko turabasaba kumva inama mugirwa, mumenye kuboneza urubyaro, muracyari bato mushobora gusubira mu mashuri mukiga, ejo hanyu, aha bana banyu n’ah’imiryango yanyu hakaba heza.”
Mu gihe cy’imyaka itatu ishize, imibare itangwa na za Minisitiri zirimo iy’ubuzima n’uy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragaza ko buri mwaka nibura buri karere kaba gafite abana bari hagati ya 400 na 600 babyaye bari munsi y’imyaka 18, ku buryo mu Rwanda hose habarurwa abana barenga ibihumbi 15 baterwa inda z’imburagihe mu mwaka, ngo akenshi gusama izo nda bikaba biterwa n’ubujiji, gushuka no guhohoterwa.







