Abaturage bo mu mirenge ya Murama na Rwikwavu baratunga agatoki abacukura amabuye y’agaciro muri aka gace gutera inda abana babo.
Kuva icyorezo cya koronavirusi cyagaragara mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe abanyeshuri bahise basubira mu rugo ntibongera kwiga, henshi hagiye havugwa ko abakobwa batewe inda rimwe ugasanga n’imibare yariyongereye.
Urugero nko mu Mudugudu wa Rwinkwavu Akagari ka Rwinkwavu mu Murenge wa Rwinkwavu, muri iki gihe cya Guma mu Rugo abana batanu bataragira imyaka 18 batewe inda, ababyeyi babo bagaragaza ko mu kuzibatera iyo ukurikiranye usanga barazitewe n’abacukura amabuye y’agaciro abandi ngo barinangiye ntibavuga abazibateye.
Karake Froduard utuye mu Mudugudu wa Rwinkwavu mu Kagari ka Nkodo yavuze ko ikibazo cy’abana baterwa inda muri aka gace giterwa n’irari rituruka ku mafaranga abana bahabwa n’abacukura amabuye y’agaciro.
Yagize ati: “Akenshi babashukisha amafaranga ava mu mabuye y’agaciro bikarangira babasambanyije ari abana bakabatera inda, kuva kera niko byahoze inaha amabuye y’agaciro yagiye atuma abana basambanywa biyongera.”
Karake yatanze inama y’uko hakwiriye gushyirwaho ihuriro Ati “ Ni ugukomeza kwigisha urubyiruko hakabaho ihuriro ryabo bakagaragarizwa ibibazo bishoramo n’ingaruka zabagiraho.”
Rutabingwa Jean Marie wahisemo kwakira umwana utaruzuza imyaka 18 watewe inda agahungira iwe, we yagize ati: “Ni umwana watewe inda n’umuntu wakoraga mu muhanda kuko nyirakuru agira umujinya umwana yahise ahungira hano turamwakira turamuhumuriza adusaba kumugumana n’ubu arahari ameze neza.”

Rutabingwa avuga ko leta ikwiriye gushyira imbaraga mu gushakisha abatera aba bana inda bakabahana mu buryo bwihanukiriye ngo kuko abatera inda abana bakomeje kwiyongera.
Mutuyimana Christine we avuga ko kugira ngo umwana we aterwe inda byaturutse ku kutumvikana kw’ababyeyi byatumye umwana ajya gushakisha imibereho agaruka baramuteye inda.
Ati: “Kugira ngo bamutere inda byaturutse ku babyeyi tutumvikana ise yaratwanze ntabwo aduhahira, umwana rero yarazerereye muri iyi korona ajya gushaka amaramuko agaruka baramuteye inda, uwamuteye inda ntabwo tumuzi nta nubwo yakurikiranwe.”
Abatera abana inda Rwinkwavu akenshi usanga bataziranye
Mu buhamya bw’umwe mu bana batewe inda n’umuntu wakoraga mu muhanda yavuze ko uwamuteye inda batari basanzwe baziranye asobanura ko mu bishuko bakunze kubashukisha muri aka gace harimo telefoni, imyenda n’utundi tuntu ababyeyi badakunze kugurira abana babo.
Yavuze ko muri iki gihe cya Guma mu Rugo ababashuka barushijeho kwiyongera bitewe nuko bababonaga hafi cyane.
Ati: “Guma mu Rugo niyo yabiteye kuko nka gutya tutiga twatemberaga bakatubona hafi, inama nagira urubyiruko bakwirinda ababashuka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Habimana Jean Claude yavuze ko mu byatumye abana baterwa inda akenshi harimo n’amakimbirane y’ababyeyi.
Ati: “Akenshi urasanga mu miryango yiganjemo amakimbirane ariho harimo abana batewe inda, ubu turafatanya n’umuryango witwa Rwamrec tukabahuza tukaganira nibura tugahuza ya miryango.”
Yakomeje avuga ko muri uyu Murenge basanzwe bafite ishyirahamwe ry’abana batewe inda ribarizwamo abasaga 150 bafashwa n’imiryango itandukanye; aha ngo ni naho basanga aba bana bakabaganiriza bakemenya n’amakuru yabo.





