MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Mu ruhame hangijwe ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa byarengeje igihe

Uwamwiza JaneYanditswe na Uwamwiza Jane
14/10/2020

Akarere ka Ngoma ku bufatanye n’inzego z’umutekano mu Murenge wa Rukira  hangijwe ibiyobyabwenge birimo urumogi na Kanyanga n’ibindi bicuruzwa byarangije igihe cyo gukoreshwa bifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibiyobyabwenge byangijwe birimo urumogi n’akanyanga, na ho mu bicuruzwa byarangije igihe birimo, jus, imigati, ibinini ndetse n’amavuta yo kwisiga. Ni igikorwa cyabereye mu ruhame mu i Rukira, mu Kagali ka Buriba, kuri uyu wa 14 Ukwakira 2020.

Iki gikorwa cyatumye abaturage barushaho gusobanukirwa ko ibiyobyabwenge ari nyirabayazana w’amakimbirane mu muryango, nk’uko abo MUHAZIYACU yaganiriye na bo babivuga,

Mukamurigo Catherine ati: “Isomo nkuye hano ni uko nzajya namagana ibiyobyabwenge aho mbibonye hose kuko biratwicira abana, ikindi ni byo biri guteza amakimbirane mu muryango.”

Gwiza Jean Pierre we ati : “Ikintu ntitagaho ubusanzwe ni ukureba ko igicuruzwa cyujuje ubuziranenge , ariko ubu ngiye kujya mbaza ndebe ko kitarengeje igihe kuko namenye ko byagira ingaruka k’umubiri w’umuntu.”

Umuyobozi  wungirije w’Akarere ka Ngoma  ushinzwe ubukungu Mapambano Nyiridandi  Cyriaque yasabye  abacuruzi kureka gucuruza ibicuruzwa byarangije igihe kuko bigira ingaruka mu mubiri w’umuntu, anasaba abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge kubireka.

Ati: “Mpereye ku bacuruzi, ndagira ngo dufatanye, kurarikira amafaranga ukumva ko ari yo ushyize imbere kandi wangije ubuzima bw’umuntu si byo rwose,  niba ucuruza Jus ikarangiza igihe yikuremo uyijugunye,… ikindi abacuruza ibiyobyabwenge mubireke mushake izindi buzinesi mukora kuko zirahari zemewe n’amategeko.”

Ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa byarangije igihe byangijwe mu karere ka Ngoma ni ibyakuwe mu mirenge itandukanye igize aka karere, byose hamwe bikaba bifite agaciro ka miliyoni 3  mu mafaranga y’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NgomaNgoma

UMWANDITSI

Uwamwiza Jane

Uwamwiza Jane

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Hakorwa iki ngo ubukerarugendo butezwe imbere ku kiyaga cya Muhazi?

Hakorwa iki ngo ubukerarugendo butezwe imbere ku kiyaga cya Muhazi?

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU