Kuva tariki ya 27 Kanama 2020 mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera giherereye mu Murenge wa Rukumberi hamaze kuboneka imibiri 1337 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Ni imibiri iri gushakishwa hifashishijwe imashini mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa kugira ngo imvura izagwe ari nyinshi cyararangiye.
Musafiri Jean Pierre, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Ngoma aganira na MUHAZIYACU yavuze ko kuva kuwa gatandatu ubwo batangiraga gufashwa n’imashini bamaze kubona imibiri irenga 400.
Ati : ” Nibyo turacyabona imibiri myinshi ku munsi, ubu tugeze ku mibiri 1337 nyuma yo kuwa gatanu habonetse imibiri 470 ikaba yarabonetse dushakisha hamwe n’abaturage.”
Musafiri yakomeje avuga ko kuri ubu batangiye gushakishiriza hafi y’urufunzo ahitezwe gukurwa imibiri myinshi kurushaho, yavuze ko bari kwifashisha imashini mu rwego rwo kwihutisha imirimo kandi bizeye ko imvura izajya kugwa ari nyinshi nibura hari aho bageze.
Mu minsi ishize ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko buri gukorana na Ibuka mu kurebera hamwe uburyo iki gikorwa cyo gushakisha imibiri mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera yarushaho kugenda neza hifashishwa imashini n’ibindi bikoresho byakenerwa byose mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa.
Bamwe mu barokokeye mu rufunzo rw’iki kiyaga bavuga ko hari hari bariyeri ebyiri zatangiraga abinjiraga mu rufunzo bakabicira aho. Kuri ubu imibiri iri kuboneka iri kujyanwa mu rwibutso rwa Rukumberi kugira ngo isukurwe izashyingurwe mu cyubahiro.





