MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Umugabo yapfiriye mu kirombe cy’amabuye bubakisha, bimenyekana bukeye

EditorYanditswe na Editor
24/09/2020

Umugabo w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo yaraye agwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye yubakishwa, ariko bimenyekana ko ari ho yari ari uyu munsi mugitondo.

Ndizera Sosthene wari utuye mu Mudugudu wa Karenge, mu Kagari ka Karenge, yabarizwaga muri koperative y’abacukura amabuye, ndetse yari arimo gucukura amabuye mu musozi hamwe n’abandi ku gicamunsi cyo kuwa gatatu, tariki 23 Nzeri.

Gusa nk’uko MUHAZIYACU yabisobanuriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Urujeni Consolée, Ndizera yaje kujya gucukura mu ruhande rwa wenyine kure y’abandi, bituma agwirwa n’ikirombe ari wenyine bagenzi be ntibabimenya, barinda bataha batazi ibyamubayeho.

Gitifu Urujeni yagize ati: “N’umugore [we] yaje kubabaza mugitondo ati ‘umugabo wanjye ari he ko ataraye aje?’ Bati ‘twebwe twari tuzi ko umwe yatashye undi agataha’. Hanyuma rero bagiye kumushakira mu kirombe niho bamusanze yapfuye.”

Umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe ibizamini mbere y’uko ashyingurwa.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: GatsiboKabarore

UMWANDITSI

Editor

Editor

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 
Amakuru

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 

07/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abaturage bahinga mu gishanga cya Mwulire barinubira rwiyemezamirimo ushaka kuhabakura akahacukura umucanga

Abaturage bahinga mu gishanga cya Mwulire barinubira rwiyemezamirimo ushaka kuhabakura akahacukura umucanga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU