Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibungo hatangirijwe icyumweru n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abitabiriye basabwa kwirinda imvugo zikomeretsa, kudasiga urubyiruko mu ngo, kugendera mu cyerekezo cy’Igihugu, kubyaza amateka umusaruro n’ibindi.
Uyu muhango wabaye kuri iki cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024 ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibungo ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi irenga 25,000.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yagize ati: “Nk’Abanyarwanda duhora twibuka buri munsi mu byo dukora byose kugira ngo tutazigera dutatira igihango cy’amahitano yacu, igihe nk’iki ni umwanya wo kwamagana no kugaya abicanyi baducuje abacu barimo abari abayobozi bari bafite ububasha bwo kubakiza bakaba aribo babambura ubuzima. ”
Meya Niyonagira yashimiye byimazeyo ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikabohora u Rwanda rwari mu icuraburindi rukongera kubona umucyo, aboneraho kugira icyo asaba abaturage.
Ati: “Ndasaba buri wese uri aha kuba umurinzi w’ibyagezweho, kwirinda icyasubiza u Rwanda rwacu mu icuraburindi cyane cyane ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyire imbere ubunyarwanda n’ubudaheranwa n’amateka mabi; kuba umunyarwanda nicyo gicumbi kiduhuza n’umwato w’abashyize hamwe bakunda u Rwanda kandi biyemeje kururinda bihoraho.”
Depite Ndagijimana Léonard, yasabye abasiga urubyiruko mu ngo kujya babazana mu bikorwa byo kwibuka ndetse urubyiruko narwo rusabwa kujya ruzana bagenzi babo no kubyaza umusaruro amateka ya Jenoside.
Yagize ati: “Turashimira urubyiruko rwitabiriye ruri hano, tugasaba ababyeyi basize murugo urundi rubyiruko rwose ko bakora ibishoboka byose ubutaha turi mu gikorwa cyo Kwibuka nabo bakaza, turasaba kandi urubyiruko ruri hano gushishikariza bagenzi babo kuzitabira ubutaha ari benshi.”
Akomeza agira ati: “Turasaba buri wese uri hano ufite amatelefoni agezweho cyangwa yakira ubutumwa kwirinda bimwe mu bihuha biri guturuka mu binyamakuru byo hanze,…umuntu wese ubona ubutumwa bw’ibihuha namusaba ko yabisiba aho kugira ngo abyoherereze undi kuko nubikora uraba uri umufatanyacyaha, icyo gihe kubikwirakwiza na we uba ubigizemo uruhare.”
Mu bindi abaturage basabwe harimo gukomeza kwimakaza ubumwe na Ndi Umunyarwanda, gusigasira amateka no kuyabyaza umusaruro, kwirinda imvugo zikomeretsa, abafite ababo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bashobora gufungurwa basabwe kubabuza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Depite Ndagijimana yashimiye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bashoboye kuva mu mubabaro bakiyubaka bakanga guheranwa n’amateka anabasaba gukomeza kwiyubaka.
Visi Perezida wa Ibuka mu karere ka Ngoma, Mukarugamba Jacqueline, yagize ati: “Turashimira ibimaze kugerwaho n’ibizakomeza gukorwa kugira ngo abarokotse Jenoside bakomeze kwitabwaho dore ko abenshi bageze mu myaka ya ndinda mwana wanjye. Ibibazo bikibakomereye birimo amazu ashaje, ihungabana rituruka ku gahinda gakabije bagenda, kudahabwa amakuru ku hajugunwe imibiri y’ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro, ingengabitekerezo n’ibindi tuzi neza ko ubuyobozi bw’igihugu bubizi kandi ko hari byinshi bikorwa mu rwego rwo guhangana nabyo.”
Uyu muhango wasojwe no kunamira no gushyira indabyo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi isaga 25,000 yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; mu rwibutso rwa Kibungo.












