MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Barifuza ko isoko nyambukiranya mipaka rya Rusumo ryabyazwa umusaruro

Rahim EtienneYanditswe na Rahim Etienne
29/03/2024

Bamwe mu baturage baturiye isoko nyambukiranya mipaka ya Rusumo mu Karere ka Kirehe riherereye ku Rusumo ku mupaka uhuza ibihugu bya Tanzania n’u Rwanda, mu Murenge wa Kigarama, bavuga ko ritabyazwa umusaruro nk’uko bikwiye.

Ni mu gihe hashize igihe kigera ku myaka 4 ku Rusumo huzuye inyubako n’ibindi bikorwaremezo byahashyizwe ngo byorohereze abacuruzi n’abarema isoko, byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari enye; gusa kugeza ubu nta rujya n’uriza rw’abantu bitabira kurikoreramo no kurirema uko bikwiye.

Iyo bifitanye isano: Kirehe: Ubuyobozi burashishikariza abaturage kubyaza umusaruro isoko rya Rusumo

Bamwe mu barituriye ndetse n’abarikoreramo bavuga ko ritabyazwa musaruro nk’uko byakagombye, bagasaba inzego bireba ko zakemura icyo kibazo nk’uko abaganiriye na MUHAZIYACU babigaragaza.

Marembo Regine ni umubyeyi twasanze kuri iri soko yagize ati:”Iri soko ryubakwa twumvaga ko abatuye hano ku mupaka dusubijwe kuko twateketezaga ko rizakorerwamo n’abantu batururutse mu bihugu byombi none tubona atariko bimeze, twifuza ko byahinduka iri soko rikabyazwa umusaruro nk’uko bikwiye.”

Uwimana Afisa ucururiza muri iri soko yagize ati: “Dukorera hano ariko urujya n’uruza rw’abantu ruracyari ruke, ibidutera ibihombo kuko tutabona abaduteza imbere, tuza muri iri soko batubwiraga ko rizakorerwamo n’abaturutse impande n’impande ariko siko byagenze.Twifuza ko byahinduka iri soko rigafasha abarituriye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste avuga ko ibyifuzo by’abaturage kuri iri soko mpuzamipaka rya Rusumo byatangiye kuganirwaho, kandi hatangiye ubukangurambaga ku bikorera haba abo mu Rwanda ndetse nabo ku ruhande rwa Tanzania.

Yagize ati: ”Turakomeza ubukangurambaga muri PSF, gukorana na PSF ya Tanzania kugira ngo bazane ibicuruzwa byabo, turimo kuganira kugira ngo turebe uburyo hagenwa iminsi irenze umwe ririya soko ryajya riremeraho kandi rihere mugitondo.”

Abacuruzi n’abaturiye iri soko bavuga ko mu gihe iri soko ryabyazwa umusaruro uko bikwiye rikaremwa n’urujya n’uruza rw’abaturutse mu bihugu byombi, igipimo cy’iterambere ryabo cyazamuka ndetse n’Igihugu muri rusange.

Icyakora hari abavuga ko kuba ryarubatswe neza ku mupaka wa Rusumo,  uri ku ruhande ugereranye n’aho abaturage b’ibihugu byombi batuye, no kuba ahanini urujya n’uruza kuri uyu mupaka rugaragara ruturuka ku makamyo aba atwaye ibicuruzwa kurusha urw’abantu basanzwe bampukira kuri uyu mupaka umunsi ku wundi; biri mu bituma iri soko rititabirwa uko bikwiye ku buryo inzego bireba zikwiye kubishakira ibisubizo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Rahim Etienne

Rahim Etienne

Izo bijyanye

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026
Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Urugendo rwa Bigirimana wararaga mu gihuru ubu akaba afite imitungo y’arenga miliyoni 10 Frw

Urugendo rwa Bigirimana wararaga mu gihuru ubu akaba afite imitungo y’arenga miliyoni 10 Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU