Imikino ya 1/4 cy’amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup agamije gufasha mu miyoborere yakomeje ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba aho yasize amakipe y’umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana mu bagabo n’Umurenge wa Gashanda muri Ngoma mu bagore ageze muri 1/2.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano; Ubuyobozi bw’Uturere twa Ngoma na Rwamagana yatangije amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Intara kuri stade ya Ngoma.
Ku ikubitiro ku mukino wabanje mu bagore wahuje Umurenge wa Gashanda wo mu Karere ka Ngoma na Muhazi yo muri Rwamagana wasize ikipe ya Gashanda yitwaye neza igana muri ½ cy’imikino y’Umurenge Kagame Cup kuri penalite 4-2 yatsinze.
Mu bagabo ku isaha ya saa munani z’amanywa, ikipe y’Umurenge wa Jarama yari ifitiwe icyizere ndetse inafite abafana benshi yamanutse mu kibuga igiye guhura n’Umurenge wa Gishari wo muri Rwamagana gusa ku bw’amahirwe make igice cya mbere kirangira itsinzwe igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi ubona ko afite ishyaka ryo kuza gutsinda ariko ikipe ya Gishari igakina neza ku buryo bugaragara ndetse byanayiviriyemo kuza gutsinda ibindi bitego bitatu byayigejeje ku gutahana intsinzi y’ibitego 4-0.
Nyuma y’umukino Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Ntwari Emmanuel yavuze ko biteguye neza ku buryo batsinze bike.
Ati: “Ni ibyishimo ariko twaje tuniteguye kandi yaba n’ubuyobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa twabaye hafi y’ikipe kuva twamenya ko tuzakina n’ikipe ya Jarama ahubwo twe twumva ibitego bibaye bike twashakaga n’ibindi.”
Akomeza agira ati: “Ikipe yacu imeze neza, ifite abana b’abasore biteguye ndetse kimwe mu bintu bibatera ishema cyane ni uko iri rushanwa ryitwa Kagame Cup kandi Nyakubahwa Perezida ni umukozi agira umuhate, mbese akora byose niyo mpamvu nabo biteguye gukora byose kugira ngo iki gikombe tugitware.”
Umufana w’ikipe y’abagore y’umurenge wa Gashanda muri Ngoma yatsinze Muhazi, Kalisa Fred, yavuze ko bishimiye ko byibura abakobwa babashije gutsinda nubwo abagabo byanze.
Ati: “Twishimiye iyi ntsinzi y’abakobwa bacu nubwo abahungu byanze gusa niko mu mupira bimera ndetse tunashimira ubuyobozi bwacu bwazanye iyi mikino kuko bamwe tubona impano zabo, hagatangwa n’ubutumwa butandukanye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko iyi mikino ifite insanganyamatsiko igira iti “Twitabire imikino, twimakaze imiyoborere myiza n’umuco wo guhiga no kurushanwa” igamije gususurutsa abaturage no kunyuzamo ubutumwa buganisha ku miyoborere myiza n’ubutumwa ku rubyiruko.
Yagize ati: “Buri wese aho ari yarushwanwa, yahiganwa hano ndabona abanyeshuri benshi mu ishuri murabizi habamo uwa mbere uwa 2, uwa 3 ariko kugira ngo ujye muriyo myanya bigusaba kurushanwa, ni umuco rero dukwiye kubigira umuco kuba bishingiye no kuri siporo ni ukugira ngo tugire imibereho myiza.”
Akomeza agira ati: “Ubu bigeze ku rwego rw’Intara amakipe azatsinda yaba ay’abagore n’ay’abagabo azazamuka ajye ku rwego rw’Igihugu rero iyo bakinnye bagatwara igikombe ni shema rikomeye, niyo mpamvu ubona abaturage baba babyitabiriye; nta baturage bakunda gutsindwa ubona ko harimo ishaka ryinshi.”
Aya marushanwa ahuza imirenge yose yo mu Rwanda, imirenge itsinze ku rwego rw’Akarere ikagahagararira ku rwego rw’Intara n’Umujwi wa Kigali kugeza ku rwego rw’Igihugu.
Muri 2006 ni bwo aya amarushanwa yatangiye yitwa “Amarushanwa y’imiyoborere myiza” aho yari agamije kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.
Mu 2010 yaje guhindurwa ‘Umurenge Kagame Cup’ mu rwego rwo kugaragariza no gushimira Perezida Paul Kagame uruhare rukomeye yagize mu miyoborere myiza n’inkunga atanga mu iterambere rya Siporo mu Rwanda no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.







