Kuri uyu wa 07 Gashyantare mu Karere Kayonza niho hatangirijwe iyi gahunda ya Strong project” izakorera mu turere twa Kayonza, Rwamagana, Nyabihu Burera na Nyamasheke.
Iyi gahunda yiswe “Strong project” izakorera mu bigo by’amashuri ibizibandwaho ni ugupima abangavu, kubigisha ibijyanye n’imyororokere, gutegura indyo yuzuye ndetse hakazanatangwa ibikoresho bitandukanye mu gufasha ibigo by’amashuri kongera umusaruro w’imboga bizafasha abangavu kubona indyo yuzuye igihe bari ku ishuri, bazahabwa amahugurwa yo gutegura imirima y’igikoni mu ngo z’iwabo.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe abana NCDA Ingabire Assoumpta wari witabiriye iki gikorwa yagarutse ku ntego yacyo, yagize ati “Abana b’ingimbi n’abangavu bakwiye kwitabwaho byihariye kugira ngo nawe ejo hazaza azite ku be abarinda kuzagwingira.”
Bimwe mu bibazo byagaragajwe bikiri imbogamizi harimo imyumvire ya bamwe mu baturage bafite ku kwita ku bana, aho bumva ko umwana mukuru aba atagikeneye kwitabwaho mu mirire ye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne yagize ati “Niyo mpamvu twatumiye abayobozi bo mu turere twose, twabonye ko imirima y’igikoni ku ishuri ari ibintu byiza kandi byakwigirwaho na buri wese.”
Yakomeje avuga ko muri aya mezi atandatu asigaye hategurwa ubukangurambaga bwihariye ku ifunguro abana bafatira ku ishuri mu rwego rwo kuyinoza kandi hazarebwa ku kurengera abana.
Mu Karere ka Kayonza harategurwa icyumweru cyihariye cy’imirire kizatangira ku 12 kugeza kuya 16 Gashyantare.
Mu mwaka wa 2015 mu Karere ka Kayonza habarurwaga abana bafite ikibazo cy’ingwingira n’imirire mibi bari ku ijanisha rya 42.4% mu mwaka 2020
ijanisha ryari 28.25%.
Imibare iherutse gukusanywa mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umugore yagaragaje ko 25% by’abana bafite ibyago byo kugwingira.







