Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Rubira Umurenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bageze ku ntambwe ishimishije yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge aho batuye ariko ko hakiri ibigikoma mu nkokora iyi gahunda birimo ubukangurambaga budahagije ndetse no kutayishyira mu bakiri bato.
Pasiteri Barenzi Geoffrey avuga ko mu nsengero nabo basigaye bigisha ijambo ry’Imana bakarivanga n’ibindi abakristu bana bakeneye, asanga hakiri imbogamizi muri iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge aho usanga abaturage bataboneka cyane ngo bitewe nuko baba bagiye gushaka imibereho.
Ati”Buri wa Kane nza guhugura abaturage ku bumwe n’ubwiyunge no kubana neza ariko usanga bataboneka cyane bitewe ahanini n’uburyo baba babayeho,imbogamizi si nini cyane uretse kuba abantu badakunda kwitabira baba bahugiye mu byabo.”
Bwiruka John we asanga gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ikwiye gushinga imizi cyane mu bakiri bato ngo kuko aribo Rwanda rwejo.
Ati”Ubumwe n’ubwiyunge ni intwaro twahawe n’Ubuyobozi bwiza tugomba gusigasira tukanabyigisha ariko duhereye ku rubyiruko mu nzu ku ishyiga tukigisha abana bacu gukunda abaturanyi”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwarwanda ari ipfundo bubakiyeho nk’ubuyobozi ngo ntibakwemerera uwo ariwe wese kubuhungabanya yijeje abakora ubukangurambaga gufatanya nabo kugira ngo abitabira biyongere.
Ati”Nibyo hari uburyo abaturage ba Katabagemu bari barashyizeho bwo gukora ubukangurambaga ku bumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwarwanda,ndashimira abo bakora ubukangurambaga kuko ibyo bakora biraza bisanga ibyo twari dusanzwe dukora nk’ubuyobozi bw’Akarere ninayo mpamvu mu cyumweru gishize twariyo tubibashishikariza.”
Meya Gasana yakomeje agira ati”Icyo tubasaba rero ni ukubikomeza yaba abo bapasiteri bakomeze badufashe kwigisha abaturage iyo gahunda. Tuzakomeza gufatanya nabo kugira ngo abaturage bitabire cyane kuko ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwarwanda ni ubuzima bwacu bwa buri munsi.”
Ubwo yasozaga ihuriro rya 16 rya Unity Club Intwararumuri mu Kwakira 2023 Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, yasabye abitabiriye ibyo birori gushyira ubumwe bw’abanyarwanda mu maraso bukazahererekanywa kugeza no ku bakiri bato ngo kuko ariwo musingi igihugu cyubakiyeho.








