MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Umwaka w’2024 uzasiga hubatswe ibiro by’utugari 12 bijyanye n’igihe

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
15/01/2024
Ibikorwa byo kubaka ibiro bishya by'Akagari ka Kazizi mu Murenge wa Nyamugali biri ku musozo

Ibikorwa byo kubaka ibiro bishya by'Akagari ka Kazizi mu Murenge wa Nyamugali biri ku musozo

Mu rwego rwo gutangira serivisi ahantu hameze neza, hirya no hino mu Karere ka Kirehe hateganyijwe kubakwa ibiro by’utugari 12 bitarenze uyu mwaka wa 2024, harimo dutatu twari twarashyizwe mu mihigo ya 2023-2024 ubu imirimo yo kutwubaka iri ku musozi, n’utwo Akarere kaherewe ingengo y’imari nyuma.

Mu mihigo y’Akarere ka Kirehe y’uyu mwaka wa 2023-2024 harimo kubaka ibiro by’utugari twa Kazizi mu Murenge wa Nyamugari, aka Kigarama mu Murenge wa Kigarama n’aka Nyabigega mu Murenge wa Kirehe, duhuriye ku kuba twakoreraga mu nyubako zitajyanye n’igihe.

Bamwe mu baturage bo mu bice y’Akarere ka Kirehe bahererwa serivisi ku biro by’utugari bitajyanye n’igihe bagaragaza ibyifuzo by’uko twavugururwa.

Mukeshimana Christine wo mu Kagari ka Mushongi, mu Murenge wa Mpanga yagize ati: “Dukeneye ibiro by’Akagari bijyanye n’igihe kandi twe twiyemeje kukiyubakira, dufite imbaraga n’ubushobozi wenda Akarere kakatwunganira kaduha amabati.”

Naho Murwanashyaka Jean Marie Vianney wo mu Kagari ka Kazizi, kari mu tugeze kure twubaka yagize ati: “Kuba turi kwiyubakira ibiro y’Akagari nitwe bifitiye akamaro kuko urabona ko twakoreragamo katajyanye n’igihe. Ubu njyewe natanze umusanzu w’ibihumbi 12Frw nk’urugo, kandi aka Kagari kazaba karimo ibikorwa by’ikoranabuhanga ku buryo serivisi nyinshi tuzajya tuzibonera ku kagari, tutagiye kure.”

MUHAZIYACU yamenye amakuru y’uko uretse utwo tugari dutatu twashyizwe mu mihigo hari n’utundi turi muri  gahunda yo kubakwa vuba bitarenze uyu mwaka w’2024 turimo aka Mushongi mu Murenge wa Mpanga, aka Butezi mu Murenge wa Gahara, aka Nyamugari, mu Murenge wa Nyamugari, aka Mwoga mu Murenge wa Mahama.

Hazubakwa kandi ibiro by’Akagari ka Mubuga mu Murenge wa Musaza, aka Curazo mu Murenge wa Gatore, n’aka Rugarama mu Murenge wa Kigina.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ngo yatanze umurongo w’uko utugari dushaje cyangwa udufite inyubako zitajyanye n’igihe twose tugomba kubakwa neza, ndetse hari n’ingengo y’imari uturere twagenewe yo gukoresha muri ibyo bikorwa ikunganirwa n’uruhare  rw’abaturage bashobora gutanga umusanzu cyangwa mu buryo bw’umuganda.

Akarere ka Kirehe kagizwe n’imirenge 12, utugari 60 n’ imidugudu 612, kakaba gatuwe n’abaturage bagera kuri 460,860 nk’uko byagaragajwe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire 2022.

Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye MUHAZIYACU ko hari umurongo uhamye wo kubaka neza ibiro by’utugari ndetse uretse utugari dutatu nk’Akarere bari bashyize mu mihigo hari utundi tugera ku 9 tugomba kubakwa vuba cyane.

Yagize ati: “Hari utugari dutatu twari dufite no mu mihigo kuva mbere, ubu tugeze kure twubakwa bijyanye n’igihe no ku bufatanye n’abaturage, hakaba n’utundi tugari tugera ku 9 tugomba kubakwa muri uyu mwaka, kubera ko twabonye ‘budget’ igera hafi miliyoni 80Frw twahawe, ingomba kujya muri ibyo bijyanye no kubaka ibiro by’utugari muri uyu mwaka 2023-2024”.

Yakomeje agira ati: “Muri rusange ibiro by’utugari 60 twose ntabwo bikeneye kuvugururwa, cyangwa kongera kubakwa kubera ko hari tumwe twari twubatse neza, hari tumwe dukeneye gusanwa gusa, gusigwa amarange n’isuku; kandi muri rusange tuba tugomba kugira nibura umubare ufatika w’utugari twubatse neza”.

Akagari ni rumwe mu nzego z’ibanze rwegereye cyane abaturage rugira ibiro, ahatangirwa serivisi zitandukanye abaturage bakenera umunsi ku munsi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%
Amakuru

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%

12/11/2026
Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abata Indangamuntu n’abatinda kwifotoza bujuje imyaka baburiwe

Nyagatare: Abata Indangamuntu n’abatinda kwifotoza bujuje imyaka baburiwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU