Mu rwego rwo gutangira serivisi ahantu hameze neza, hirya no hino mu Karere ka Kirehe hateganyijwe kubakwa ibiro by’utugari 12 bitarenze uyu mwaka wa 2024, harimo dutatu twari twarashyizwe mu mihigo ya 2023-2024 ubu imirimo yo kutwubaka iri ku musozi, n’utwo Akarere kaherewe ingengo y’imari nyuma.
Mu mihigo y’Akarere ka Kirehe y’uyu mwaka wa 2023-2024 harimo kubaka ibiro by’utugari twa Kazizi mu Murenge wa Nyamugari, aka Kigarama mu Murenge wa Kigarama n’aka Nyabigega mu Murenge wa Kirehe, duhuriye ku kuba twakoreraga mu nyubako zitajyanye n’igihe.
Bamwe mu baturage bo mu bice y’Akarere ka Kirehe bahererwa serivisi ku biro by’utugari bitajyanye n’igihe bagaragaza ibyifuzo by’uko twavugururwa.
Mukeshimana Christine wo mu Kagari ka Mushongi, mu Murenge wa Mpanga yagize ati: “Dukeneye ibiro by’Akagari bijyanye n’igihe kandi twe twiyemeje kukiyubakira, dufite imbaraga n’ubushobozi wenda Akarere kakatwunganira kaduha amabati.”
Naho Murwanashyaka Jean Marie Vianney wo mu Kagari ka Kazizi, kari mu tugeze kure twubaka yagize ati: “Kuba turi kwiyubakira ibiro y’Akagari nitwe bifitiye akamaro kuko urabona ko twakoreragamo katajyanye n’igihe. Ubu njyewe natanze umusanzu w’ibihumbi 12Frw nk’urugo, kandi aka Kagari kazaba karimo ibikorwa by’ikoranabuhanga ku buryo serivisi nyinshi tuzajya tuzibonera ku kagari, tutagiye kure.”
MUHAZIYACU yamenye amakuru y’uko uretse utwo tugari dutatu twashyizwe mu mihigo hari n’utundi turi muri gahunda yo kubakwa vuba bitarenze uyu mwaka w’2024 turimo aka Mushongi mu Murenge wa Mpanga, aka Butezi mu Murenge wa Gahara, aka Nyamugari, mu Murenge wa Nyamugari, aka Mwoga mu Murenge wa Mahama.
Hazubakwa kandi ibiro by’Akagari ka Mubuga mu Murenge wa Musaza, aka Curazo mu Murenge wa Gatore, n’aka Rugarama mu Murenge wa Kigina.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ngo yatanze umurongo w’uko utugari dushaje cyangwa udufite inyubako zitajyanye n’igihe twose tugomba kubakwa neza, ndetse hari n’ingengo y’imari uturere twagenewe yo gukoresha muri ibyo bikorwa ikunganirwa n’uruhare rw’abaturage bashobora gutanga umusanzu cyangwa mu buryo bw’umuganda.
Akarere ka Kirehe kagizwe n’imirenge 12, utugari 60 n’ imidugudu 612, kakaba gatuwe n’abaturage bagera kuri 460,860 nk’uko byagaragajwe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire 2022.
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye MUHAZIYACU ko hari umurongo uhamye wo kubaka neza ibiro by’utugari ndetse uretse utugari dutatu nk’Akarere bari bashyize mu mihigo hari utundi tugera ku 9 tugomba kubakwa vuba cyane.
Yagize ati: “Hari utugari dutatu twari dufite no mu mihigo kuva mbere, ubu tugeze kure twubakwa bijyanye n’igihe no ku bufatanye n’abaturage, hakaba n’utundi tugari tugera ku 9 tugomba kubakwa muri uyu mwaka, kubera ko twabonye ‘budget’ igera hafi miliyoni 80Frw twahawe, ingomba kujya muri ibyo bijyanye no kubaka ibiro by’utugari muri uyu mwaka 2023-2024”.
Yakomeje agira ati: “Muri rusange ibiro by’utugari 60 twose ntabwo bikeneye kuvugururwa, cyangwa kongera kubakwa kubera ko hari tumwe twari twubatse neza, hari tumwe dukeneye gusanwa gusa, gusigwa amarange n’isuku; kandi muri rusange tuba tugomba kugira nibura umubare ufatika w’utugari twubatse neza”.
Akagari ni rumwe mu nzego z’ibanze rwegereye cyane abaturage rugira ibiro, ahatangirwa serivisi zitandukanye abaturage bakenera umunsi ku munsi.






