Abatuye mu murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana ntibazibagirwa tariki ya 3 Gicurasi 2020 ubwo umwe mu babo yicaga umuhungu w’imyaka 10 w’umuturanyi wabanaga na nyina na ba sekuru mu Kagari ka Gishore mu Mudugudu wa Rusave.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha rwatangarije MUHAZIYACU ko hagitegerejwe igihe urubanza ruzabera dore ko hakinategerejwe raporo y’ibitaro byabanje kumusuzuma ngo harebwe niba uyu musore w’imyaka 27 adafite ikibazo cyo mu mutwe.
Uyu mugabo witwa Hakizimana Emmanuel bakundaga kwita Karenzi yibonewe n’umukuru w’isibo ndetse na nyirakuru wa nyakwigendera, arya ibice by’umubiri w’uyu mwana nyuma yo kumwica.
Nkusi Faustin, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha yagize ati: “Ni ugutegereza igihe urukiko ruzashyiriraho itariki yo kuburaniraho, ariko ubundi [‘case’] twarayiregeye.”
Umuvugizi yongeyeho ati: “Gusa hari n’ikindi cyakozwe nubwo yaregewe, twari twasabye ko anapimwa kugira ngo turebe niba nta kibazo afite kindi cyo mu buzima bwo mu mutwe. Nabyo byarakozwe; bamwohereje i Ndera kugira ngo bazaduhe raporo. Bafata umwanya uhagije wabo, ubwo nibarangiza bazadukorera raporo igaragaza uko ateye.”
Uko byagenze
Tariki ya 3 Gicurasi ni wo munsi ibi byabereyeho, ninawo munsi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe Hakizimana “Karenzi” ukurikiranyweho iki cyaha cyo kwica no gushinyagurira umurambo; tariki ya 7 Gicurasi RIB yamushyikirije ubushinjacyaha, nabwo bumushyikiriza urukiko.
Karenzi yabanaga na nyina na mushiki we mutoya, ariko ngo ubwo yari afite imyaka 15 yarahavuye ajya kuba mu muryango we uba muri Uganda; hari hashize amezi umunani agarutse.
Gusa umuyobozi w’umudugudu wa Rusave Iyamuremye Edouard yatangaje ko Karenzi yagarutse agaragara nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe, ariko ngo bagerageje kumujyana kwa muganga ibisubizo biza bigaragaza ko ari muzima.
Mujawamariya Martha yari kumwe na nyirakuru wa nyakwigendera Ngomanziza ubwo babonaga Karenzi.
Nyuma gato y’ibi byabaye, yavuze ko ubwo Karenzi yagarukaga avuye muri Uganda yagiye agaragara nk’uworohewe, n’icyizere bamugiriraga kigenda cyiyongera.
Ari uwapfuye ari n’uwamwishe, bombi bakuze Mujawamariya abareba kuko imiryango yombi baturanye yari inshuti ze, ibyabaye ngo ni ibintu byamunaniye kwakira.
Mu masaha ya nyuma ya saa sita hari hashize umwanya nyirakuru w’umwana atamubona, yibuka ko abana batoya bigeze kuvuga ko yajyanye na Karenzi iwabo, uyu mukecuru witwa Nyiramakuba yumvishe agize ubwoba akurikije uburyo abo bana baribabimubwiyemo, nibwo yajyaga kureba inshuti yabo, umuturanyi akaba n’umuyobozi w’isibo, ari we Mujawamariya, kugira ngo amuherekeze kumushaka.
Mujawamariya ati: “Sinatekerezaga ko yari kumwica, ahubwo ubwoba bwinshi numvaga nagize ni uko yashoboraga kumufata ku ngufu, kubera ko numvishe ko ibyo nabyo byateye (abagabo bafata ku ngufu abahungu).”
Bageze ku nzu kwa Karenzi bamubwiye ko bashaka kuvugisha umwana uri iwe, dore ko Karenzi yari yasigaye ku rugo wenyine kuko nyina yariyagiye mu kazi ajyanye na gashiki ke gato.
Gusa Karenzi we yavuze ko ntawuhari, ariko ntibyatinze uyu musore yemera ko yamwishe, ndetse n’abakecuru babyibonera neza bamaze kubona bimwe mu bice by’umwana yababuye akabirya.
Bahise bahunga batabaza, bituma abantu bahurura, Mujawamariya yahamagaye kuri telefoni umu DASSO wari kumwe n’abayobozi basuzumaga uko gahunda ya Guma mu Rugo ikurikizwa mu isantere hafi aho. Uyu ni na we wabashije guhagarika Karenzi warufite umuhoro ashaka gutema abari bamaze kugera ahongaho.
Mujawamariya wavuze ko mu bahuruye harimo n’abana bato ahamya ko abana babonye byabagizeho ingaruka, kuko uyu musore bamukundaga, bakamwisanzuraho, ngo bakundaga no gukina cyane.
Nyuma y’iminsi mike bibaye, nta mwana wari utuye muri ako gace watumwaga ngo agende, ndetse nta n’uwasigwaga ku rugo ngo abure gukinga kubera ubwoba. Aho umubyeyi yajyaga, umwana yumvaga bajyana.
Uyu mugabo yavuye muri Uganda yaracitse zimwe mu ntoki ndetse n’amano ntiyariyuzuye, nyuma y’itabwa muri yombi hatangiye gukwirakwira amakuru y’uko uyu mugabo yariye ibi bice by’umubiri we bwite, bamwe banatangiye kuvuga ko arya ibyuma.
Ariko uyu muturanyi we avuga ko ibi ari amakabyankuru atari byo, na Karenzi yagarutse avuga ko ari uburwayi bwamufatiye muri Uganda bwatumye bimubaho. Nyuma yaho muri ayo mezi umunani yabaga iwabo yitabwaho n’abe, ari na ko nawe afasha umubyeyi we imirimo yo kwita ku nka yahawe muri gahunda y’Ubudehe.
Imiryango yombi, uwa Karenzi n’uwa Ngomanziza yari ibanye neza, ndetse bombi banavugaga ko nta kibazo bazigera bagirana nubwo habaye amahano nk’ayo.
Nyina wa Karenzi witwa Mukagakwaya we yahise avuga ko adashaka kongera kumubona kubera ibyo yakoze, ahubwo byaruta akaguma muri gereza.
Nirembere, nyina wa nyakwigendera we yahise avuga ko nta kibazo afitanye na Mukagakwaya, dore ko amufata nk’umubyeyi we, ariko nawe yavuze ko atifuza kuzongera kubona umuntu wamwiciye umwana akamurya.
Ngo kubera ikibazo cy’ubushobozi, uyu mwana yapfuye ataratangira amashuri abanza, yarikuzaritangira muri Mutarama 2021.
Ati: “Iyo twamubazaga icyo yashakaga gukora naba mukuru, yaratubwiraga ati: ‘ndashaka kuzaba umukire nkubakira Mama ikizu kinini.’”
Inama uyu mubyeyi Mujawamariya agira abandi babyeyi ni uguhoza ijisho ku bana babo bakamenya aho bari, kuko ahamya ko haciyemo umwanya munini kugira ngo nyirakuru wa Ngomanziza yibuke ko atari murugo.






