Mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Ugushyingo, mu Karere ka Gatsibo hatewe ibiti 17,089 mu muganda rusange usoza uku kwezi k’Ugushyingo 2023.
Iki ni igikorwa ku rwego rw’akarere cyaranzwe no gutera ibiti birimo iby’imbuto ziribwa mu kigo cy’ishuri cya GS Karama giherereye mu Murenge wa Nyagihanga, no gusukura ibice bitandukanye by’ikigo.
Uyu muganda rusange witabiriwe n’abaturage ndetse n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukamana Marceline.
Mu bitabiriye uyu muganda kandi harimo ba depite Mussolini Eugène na Uwamahoro Berthilde baturutse mu Nteko Ishinga Amategeko muri Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, bari basuye aka karere kuva ku wa Gatanu.
Aganira na Muhazi Yacu, Visi Meya Mukamana yagarutse ku kamaro ko gutera ibiti mu mibereho y’abaturage, anagaruka ku byibanzweho muri uku kwezi.
Yagize ati: “Uku kwezi twibanze ku gukora umuganda mu bigo by’amashuri hagamijwe kuzirika ibisenge, gutera ibiti bigabanya umuyaga, bigafata ubutaka ndetse n’imbuto z’ibiti biribwa.”
Yongeyeho ko ahenshi mu Karere ka Gatsibo bamaze igihe barashyize imbaraga mu kuzirika ibisenge, ndetse bakaba bazakomeza kugenzura inyubako kugira ngo ahari icyuho hitabweho.
Nyuma y’umuganda hagarutswe ku butumwa bwagenzaga abadepite mu Karere ka Gatsibo burimo gushishikariza abaturage kwandikisha abana, baba abavukiye kwa muganga cyangwa abavukiye mu ngo, ndetse no kwandukuza mu bitabo by’irangamimerere abantu batabarutse.







