MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Umugabo wakwirakwizaga urumogi mu baturage yatawe muri yombi

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
14/08/2020
Umugabo wakwirakwizaga urumogi mu baturage b'i Gatsibo yatawe muri yombi (Ifoto: Allbud)

Umugabo wakwirakwizaga urumogi mu baturage b'i Gatsibo yatawe muri yombi (Ifoto: Allbud)

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi yafatanye umugabo udupfunyika 300 tw’urumogi yacuruzaga mu baturage.

Yafatiwe mu Murenge wa Kiramuruzi mu kagari ka Ndatemwa mu Mudugudu wa Bidudu kuwa gatatu, tariki 12 Kanama 2020.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko uriya muturage yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bagenzi be bari babizi ko arucuruza.

Yagize ati: “Abapolisi bakimara kumenya ayo makuru bateguye igikorwa cyo gufatira mu cyuho Mugabe, nibwo bamusanganye turiya dupfunyika 300 iwe mu rugo. Mugabe yemeye ko urwo rumogi yajyaga arucuruza mu baturage ariko ntashaka kugaragaza aho yarukuraga.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage batanze amakuru yo gufata Mugabe, abasaba gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe. Yabibukije ko ibiyobyabwenge bigira uruhare mu guhungabanya umutekano ndetse kubikoresha no kubicuruza ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Ati: “Ibiyobyabwenge nk’uko izina ryabyo ribisobanura uwabikoresheje ayoba ubwenge bikamutera gukora ibyaha bitandukanye. Usibye n’ibyo kandi kubikoresha mu buryo ubwo aribwo bwose ni icyaha gihanirwa n’amategeko.”

Mugabe yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi kugira ngo hakorwe iperereza.

Ingingo ya 363 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Iyi ni inkuru MUHAZIYACU ikesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Ibiyobyabwenge

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Aba Noteri ba Leta bane batangiye akazi i Ngoma, basabwa gutanga serivisi zinoze
Amakuru

Aba Noteri ba Leta bane batangiye akazi i Ngoma, basabwa gutanga serivisi zinoze

22/07/2026
Abagize uruhare mu kwica Mukaremezi w’i Mutenderi bakatiwe gufungwa burundu
Ubutabera

Abagize uruhare mu kwica Mukaremezi w’i Mutenderi bakatiwe gufungwa burundu

09/06/2026
Ubushinjacyaha bwasabiye Hakizimana na bagenzi be bakekwaho kwica nyina igifungo cya burundu
Ubutabera

Ubushinjacyaha bwasabiye Hakizimana na bagenzi be bakekwaho kwica nyina igifungo cya burundu

03/06/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abafite inzu zangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Kayonza-Rusumo ntibarishyurwa

Abafite inzu zangijwe n'ikorwa ry'umuhanda Kayonza-Rusumo ntibarishyurwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU