Bamwe mu baturiye umuhanda Kayonza-Rusumo bo mu Murenge wa Remera bagaragaza ko inzu zabo zangiritse igihe hakorwaga uyu muhanda mu mwaka wa 2018, kuri ubu bakaba batarabonye indishyi mu gihe hari bamwe muri bo bishyuwe; bo ngo bakabwirwa ko impamvu batishyuwe ari uko bishoboye.
Aba baturage bagaragaza ko inzu zabo zasenyutse mu ikorwa ry’uyu muhanda ariko ngo ubuyobozi ntibwagira icyo bubamarira ngo kuko bababwiye ko bishoboye, mu gihe hari bagenzi babo bahawe ibikoresho byo gusana inzu zabo nka sima n’imicanga bavuga ko byabateje igihombo kirimo kuva mu byabo bakajya “gusembera”.
Umwe muri bo witwa Kajuga Yofesi ati: ”Baraje bageze hano iwanjye barambwira ngo njyewe ndi umukungu ngo ntacyo bamfasha nyamara hari abo babihaye bandusha n’ubwo bukungu bavuga; ubu navuye mu nzu yanjye njya gusembera, ndasaba ko bansanira inzu kuko sinzabaho nsembera kandi mfite inzu yanjye nari nariyubakiye.”
Mukanderi Eugenie na we afite inzu yangiritse kubera ikorwa ry’uyu muhanda avuga ko atazi icyo ubuyobozi bwakurikije bujya kuriha bamwe abandi bukabareka.
Ati: ”Batwimye sima n’imicanga byo gusana inzu zacu nyamara hari abo babihaye bataranasenyewe. Ntabwo nzi icyo bakurikije gusa batubwiye ko twebwe twishoboye, sinzi rero niba twarubakiye gusenya, batwishyure kuko batubwiraga ko ibyo bazasenya bagomba kubyishyura.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwaremezo n’ubutaka mu Karere ka Ngoma, Mutabazi Celestin we, avuga ko basanze iyangirika ry’inzu z’ abo baturage ngo ntaho rihuriye n’iyubakwa ry’uyu muhanda; bityo ngo ntacyo babafasha.
Ati: ”Itsinda ry’akarere, itsinda rya RTDA (ikigo gishinzwe ubwikorezi), bagiye kureba abaturage bari baranditse amabaruwa y’uko basenyewe bagera kuri 318, basanga abagomba kwishyurwa ari 182 kubera ko abandi gusenyuka kw’inzu zabo ntaho bihuriye n’iyubakwa ry’umuhanda; nta kindi rero twabafasha.”
Akarere ka Ngoma kavuga ko kakiriye ibibazo byabavuga ko inzu zabo
zasenyutse mu gihe cy’ibikorwa byo kubaka uyu muhanda bigera kuri318.
Nyuma y’ isuzuma, abemerewe guhabwa ikiguzi cy’ibyangirijwe ni 182.
Amafaranga yishyuwe n’Akarere ka Ngoma ku bufatanye n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) mu kwishyura indishyi z’abaturage bangirijwe imitungo yabo ndetse n’abimuwe mu gikorwa cyo kubaka umuhanda Kayonza–Rusumo angana na
miliyoni 115Frw.





