MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Umugabo yatemaguye abana be b’impanga nyuma yo gusinda

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
02/01/2020
Ifoto(Internet)

Ifoto(Internet)

Umugabo utuye mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Kagenge mu Murenge wa Mayange uherereye mu Karere ka Bugesera, yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu nyuma yo gusangwa atemagura abana be b’impanga nyuma yo kubura umugore we bari bagiranye amakimbirane.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane tariki ya 1 Mutarama 2020. Amakuru avuga ko uyu mugabo witwa Ndayambaje Faustin yatashye yasinze ageze mu rugo atongana n’umugore we basanzwe bakunda no kugirana amakimbirane.

Undi ngo yinjiye mu nzu agiye kuzana umuhoro umugore we ahita ahunga, undi afata abana be b’impanga abinjiza mu nzu ubundi atangira kubatemagura.

Sebarundi Ephrem, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange yabwiye muhaziyacu.rw ko uyu mugabo wari wasinze yafashwe atema abana be b’impanga ariko bakaza gutabarwa atarabamaramo umwuka.

Yagize ati “ Yari yasinze, tumufata atema abana be azi ko atema umugore we, twamufashe atarabica, duhita tubajyana kwa muganga ku bitaro bya ADEPR Nyamata na we tumujyana kuri sitasiyo ya Polisi ariko twarinze tumugezayo akivuga ko ntacyo yakoze kubera gusinda.”

Sebarundi yasabye abaturage kujya bamenyesha kare inzego z’ubuyobozi abaturanyi bafitanye amakimbirane bagakurikiranwa hakiri kare kugira ngo hakumirwe ibyago nk’ibi ng’ibi hakiri kare.

Kuri ubu Ndayambaje Faustin afungiye kuri sitasiyo ya Nyamata mu gihe abana be bajyanywe mu bitaro bya ADEPR Nyamata kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Jay Polly na The Mane bagiye kujyanwa mu nkiko nyuma yo kudataramira abatuye i Nyagatare

Jay Polly na The Mane bagiye kujyanwa mu nkiko nyuma yo kudataramira abatuye i Nyagatare

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU