Senateri Mureshyankwano Marie Rose na Senateri Mugisha Alexis ubwo bari mu rugendo rw’akazi mu karere ka Rwamagana bagejejweho ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane ibibangamiye abakora ubucukuzi bahemberwa umusaruro babonye.
Kuri uyu wa 10 Ukwakira abo basenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari bari mu rugendo rw’akazi rugamije kugenzura ibikorwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda n’uruhare bugira mu iterambere rirambye ry’ubukungu bw’Igihugu.
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakorera muri kompani ya PIRAN iri mu kigo cya Trinity Metals Group kiri mu murenge wa Musha, bisanzuye mu biganiro bagiranye n’Abasenateri bagaragaza bimwe mu bibazo bafite birimo ko abahembwa kuko hari umusaruro babonye bituma bacika intege bakabireka; kuko mu minsi baba bakora batarabona umusaruro ntacyo baba binjiriza ingo zabo.
Uwamuruta Grâce nibyo akomeza asobanura ati: “Imbogamizi abacukuzi duhura nazo usibye abo ngabo bahemberwa ku kwezi bafite amasezerano y’akazi, ariko abandi hari ushobora kuza agataha nta kintu abonye. Turifiza ko mwadukorera ubuvugizi umucukuzi akabona amafaranga fatizo yajya ahemberwaho ku buryo abe batajya bicwa n’inzara igihe akiri mu kazi ashaka umabuye”.
Undi mucukuzi w’amabuye y’agaciro ni Nshimiyimana Dieudonne yemeza ko mu bucukuzi harimo amafaranga ariko abakora ubu bukuzi bakarutanwa bitewe n’uko banyuranye mu masezerano y’akazi, asobanura ko bitewe n’iyo mikorere hari ubwo abacukura amabuye y’agaciro bacika intege bakishakira ikindi bakora bakareka ubucukuzi.
Ibindi bibazo byagaragajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana harimo ubucukuzi bukorwa butemewe n’amategeko, ibishoro bicye ku makampani bituma bacukura mu buryo bwangiza ibidukikije, imiyungururire y’amabuye y’agaciro itanoze ituma habaho gutakaza amabuye menshi mu bisigazwa; n’ amabanki atari ari mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ngo yunganire abari mu bucukuzi badafite igishoro gihagije.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose wari uyoboye iri tsinda ry’abasenateri yasobanuye ko baje kureba ibikorwa mu guhindura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugezweho buvuye muri gakondo aho bigeze, kandi bakamenya ubushobozi bw’abari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imitere y’isoko ry’amabuye y’agaciro, n’ibiri gukorwa mu kubungabunga ibidukikije.
Senateri Mureshyankwano yakomeje agira ati: “Icyo twavuganye ni uko abayobozi b’amakampani bakwiye kuvugana n’abacukuzi bakagira gahunda bumvikanaho ku buryo utabonye umusaruro yagira amafaranga ahabwa yo kuba afasha urugo agafatwa nk’ayo kubatera ingabo mu bitugu”.
Umuyobozi wa PiRAN ni Imena Evode yemeza ko iki kibazo bagihagurukiye kuri ubu bakaba barashinze ihahiro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, ngo nubwo aba bafatwa nka banyakabyizi batarabona uko barihahiramo nabo bagiye gushakirwa uko bajya bishingirwa bagahabwa ideni ry’ibiribwa bashaka kandi biri ku giciro cyo hasi bakazishyura babonye umusaruro.
Mu Karere ka Rwamagana habarurwa kampani 11 zicukura amabuye y’agaciro. Amabuye ahacukurwa ni gasegereti, koruta, worufuramu hari kandi Litiyumu (Lithium) ibonetse vuba.
Umwaka ushize wa 2022/2023 umusaruro wabonetse mu mabuye y’agaciro muri Rwamagana usaga toni 705 bingana n’ 8,2% by’umusaruro wabonetse mu gihugu hose.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Rwamagana bwatanze akazi ku bantu 4386, muri bo abagore ni 937(21,4%).







