Itsinda ry’abayobozi baturutse mu Ntara ya Kagera mu Gihugu cya Tanzania riri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Ntara y’Iburasirazuba hagamijwe gutsura umubano hagati y’izi Ntara zombi no kwihutisha iterambere ry’abaturage, aho biteganyijwe ko abagize iri tsinda bazasura ibice bitandukanye mu turere.
Abo bayobozi n’abahagarariye abikorera, bayobowe n’Umuyobozi w’Intara ya Kagera, Fatma Abubakar Mwassa, bageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, binjiriye ku mupaka wa Rusumo uhuza ibihugu by’u Rwanda na Tanzania.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel wabakiriye, yasobanuye ko uruzinduko rw’aba bayobozi baturutse muri Tanzania ruje rukurikira rw’abayobozi b’iyi ntara n’inzego z’umutekano baherutse kugirira i Bukoba muri iyi Ntara ya Kagera mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka[2023] rwari rwanafatiwemo imyanzuro irindwi; hagamijwe iterambere ry’abaturage ku mpande zombi.
Yagize ati: “Natwe duherutse kujyayo,…ubu ni ukugira ngo nabo bagaruke turebe neza hari imyanzuro twari twafashe irindwi icyo yagezeho mu buryo bwo kugira ngo twihutishe iterambere ry’Ibihugu byacu byombi n’imikorere n’imikoranire kugira ngo tugere ku iterambere ry’abaturage bacu.”
Yakomeje agira ati: “Ubu rero byari ngombwa kugira ngo bashobore kuza, mu buryo bwo kugira ngo nabo birebere u Rwanda, tuganire ku byo twabonye iwabo, turabarusha iki, baraturusha iki; twigiraneho twese.”
Nk’uko bisobanurwa na Guverineri CG Gasana biteganyijwe ko iri tsinda ry’Abayobozi bo mu Ntara ya Kagera mu gihe cy’iminsi ine baramara mu Ntara y’Iburasirazuba barerekwa ibihari birimo ibijyanye n’ubuhinzi buteye imbere, ubukerarugendo, ubucuruzi, ibyanya by’inganda n’ibindi bitandukanye ku buryo bareba ‘n’amahirwe ari mu Rwanda bashobora kubyaza umusaruro’.
Muri Gashyantare 2023, Ubwo Guverineri CG Gasana n’abayobozi bari bajyanye gusura Intara ya Kagera hari hafashwe imyanzuro itandukanye irimo ijyanye no kunoza ibijyanye n’imibanire, guhahirana kw’abatuye ibihugu byombi, umutekano no gusangira amakuru no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bitewe n’amahirwe ari ku mpande zombi.
Intara ya Kagera[Kagera Region] iri ku buso bwa kilometero kare 40,838 ni iyo mu Gihugu cya Tanzania ikora ku Bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Uganda.
Kuva mu Ugushyingo 2011, Intara y’Iburasirazuba mu Rwanda ifitanye amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye (MoU) n’Intara ya Kagera mu Gihugu cya Tanzania agamije guteza imbere ubuhahirane ku mpande zombi.









