MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Guverineri Gasana yagaragaje ingamba zo kwirinda virusi itera SIDA

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
01/09/2023
CG Gasana Emmanuel, Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba

CG Gasana Emmanuel, Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel yavuze ingamba Intara yafashe zo guhangana n’ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA, harimo no kuba muri iyi ntara hatangijwe ubukangurambaga buzamara iminsi 14 bwo kurwanya ubwandu bushya; bukaba bwatangirijwe mu Karere ka Nyagatare kuri uyu 01 Nzeri.

CG Gasana avuga ko izi ngamba zafashwe zizatuma ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko bugabanuka kuko bari mu bandura cyane muri iyi minsi.

Yagize ati: “Urubyiruko ruri mu bandura cyane nubwo n’abandi nabo imibare igaragaza ko bandura, gusa nk’Intara y’Iburasizuba twafashe ingamba z’uko dushyiraho ubukangurambaga bw’iminsi 14, kubwira urubyiruko rugatandukana n’ababashuka, gupima abantu ku bushake kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze, intara rero ni tujyanemo mu gukumira no guhagarika ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA”.

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko irari ry’amafaranga, no kugendana n’inshuti mbi biri mu bibashora mu busambanyi nabwo bukabakururira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Mukabunani Florence uri mu kigero cy’imyaka 30 yavuze ko yisanze abana n’inshuti mbi zimushora mu busambanyi anabubyariramo umwana ku bw’amahirwe agiye kwipimisha asanga ataranduye ahita afata umwanzuro wo kureka kugendana n’izo nshuti.

Yagize ati: “Nagendanaga n’inshuti mbi nisanga zananshoye mu busambanyi ngo niho nzajya mbona amafaranga, mbyariramo umwana, gusa ngiye kwipimisha nsanga ndi muzima, mpita mfata umwanzuro wo kureka kugendana nabo, ndagira inama abantu bameze nk’uko nari meze gufata umwanzuro nk’uwo nafashe”.

Bazubagira Esther watanze ubuhamya bw’uko yanduye agakoko gatera SIDA, yavuze ko yakundanye n’umusore aza kumutera inda, ahura n’ubuzima bubi nuko inshuti yabanaga nazo zimushora mu buraya anabwanduriramo.

Yagize ati: “Umuhungu twarakundanye antera inda maze kubyara mbaho mu buzima bubi, abakobwa twabanaga bakoraga uburaya batangira kujya banzanira abagabo, naje kuba muri ubwo buraya, nyuma ngiye kwipimisha nsanga naranduye, ntangira gufata imiti ari nako nubahiriza inama za muganga ubuzima burakomeza”.

Mu Karere ka Nyagatare imibare igaragaza ko mu banduye agakoko gatera SIDA, 68,3% ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 25 na 29.

Ku rwego rw’imirenge, Matimba niyo iza imbere ku bwandu bw’agakoko gatera SIDA kuko buhagaze kuri 2,9 igakurikirwa na Rukomo kuri 2,2 imirenge ya Mimuli na Nyagatare igakurikiraho na 1,7.

Muri rusange Akarere ka Nyagatare ubwandu bukaba buhagaze kuri 1,3.

Muri ubu bukangurambaga buramara iminsi 14 mu Ntara y’Iburasirazuba,  harakorwamo ibikorwa byo gusobanurira abaturage virusi itera SIDA icyo ari cyo, uko yandura n’uko yirindwa; uko usanze yarayanduye yitwara ngo atanduza abandi kandi agakomeza kurinda ubuzima bwe; gupima ku bushake abantu ngo bamenye uko bahagaze; gusiramura abagabo; no gutanga udukungirizo ku buntu nka bumwe mu buryo bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’agakoko gatera SIDA.

Inkuru bifitanye isano: Biteye impungenge, Intara y’Iburasirazuba iri imbere mu kugira abantu benshi bashya banduye virusi itera SIDA

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Guverineri Gasana yerekanye ibikenewe mu kwimakaza imiyoborere iboneye mu mashuri

Kirehe: Guverineri Gasana yerekanye ibikenewe mu kwimakaza imiyoborere iboneye mu mashuri

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU