Umwaka w’imihigo wa 2022-2023 usize abaturage basaga ibihumbi 25 bo mu bice by’imirenge ya Mpanga na Nyarubuye begerejwe amazi meza hafi yabo; Ubuyobozi bubasaba kuyabyaza umusaruro mu buryo bwose no gufata neza ibikorwaremezo byayo.
Amazi meza yagejejwe muri ibyo bice ni ayo ku muyoboro wa Gakirarugo I wuzuye hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari imwe na Miliyoni zisaga 580.
Amakuru MUHAZIYACU ikesha ishami rishinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Kirehe agaragaza ko uyu muyoboro wa Gakirarugo I, ureshya n’ibirometero 73, wubatsweho amavomero rusange 53, ugomba kugeza amazi meza ku baturage bagera ku 25,800 bo mu bice by’Umurenge ya Mpanga mu tugari twa Bwiyorere na Kankobwa no mu by’Umurenge wa Nyarubuye mu tugari twa Nyakabungo na Nyabitare.
Abatuye mu bice byagejejwemo amavomero rusange bahuriza ku kugaragaza ko aya mazi azabafasha kunoza isuku no kuruhuka ibirimo imbaraga, umwanya n’ikiguzi byabasabaga kugira ngo babone amazi.
Beyanga Protogene wo mu Mudugudu wa Nyakanazi, Akagari ka Nyarutunga, mu Murenge wa Nyarubuye yagize ati: “Twashimiye Ubuyobozi cyane ku bw’aya mazi meza baduhaye, ubundi iyo tudafite amazi nta suku tubona, kubaka biragorana kubera kuvoma kure, nk’ubu mbere tutarabona aya mazi ijerekani twayiguraga 250Frw ariko ubu dushingiye kuri aya mazi tugiye kujya dukora isuku, kumesa, gukaraba neza, ubu n’igihe nk’ababyeyi cyangwa n’abana bataga tujya kuvoma Cyereta epfo iriya mu kabande icyo gihe tuzajya tugikoresha dukora indi mirimo no kwiteza imbere.”
Naho Mukamazimpaka Yvonne wo mu Mudugudu wa Kacyiru, mu Kagari ka Bwiyorere, Umurenge wa Mpanga, yagize ati: “Amavomero y’amazi mu mudugudu wacu n’amazi meza batangiye kuyaduha, aje kuturuhura imvune twaterwaga no kuvoma kure ahitwa Gakirarugo; kuko ubundi kuva nk’aho ntuye Kangarame tujya ahari isoko epfo mu mubande Gakirarugo dukoresha hafi isaha kandi ni ukumanuka no kuzamuka umusozi. Amazi meza azadufasha kugira isuku kuko amazi agira uruhare muri byinshi cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste yabwiye MUHAZIYACU ko abaturage basabwa kubyaza umusaruro aya mazi meza begerejwe mu buryo bwose no gufata neza ibikorwaremezo byayo kugira ngo bizarambe.
Yagize ati: “Kuri uyu muyoboro wa Gakirarugo aho uri kugeza amazi harimo no mu kagari ka Nyakabungo kose babonye amazi meza bwa mbere batagiraga amazi, icyo dusaba abaturage cya mbere ni ukwita ku bikorwaremezo begerejwe, kubibungabunga, kwirinda kubyangiza, ariko noneho no kongera umuco w’isuku, ikibazo bari bafite cyo kutabona amazi meza ngo abana bakarabe ku gihe, amatungo abone amazi, bongere ibikorwa by’isuku mu midugudu no mu ngo aho batuye.”
Amazi yo kuri uyu muyoboro wa Gakirarugo azamurwa avanwa mu isoko hakoreshejwe umuriro w’amashanayarazi, ku buryo n’ikiguzi ku baturage ari gito.
Gutaha ku mugaragaro uyu muyoboro w’amazi meza wa Gakirarugo ni kimwe mu bikorwa byaranze iyizihizwa ry’umunsi mukuru wo kwibohora mu Karere ka Kirehe, kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga.
Mu mwaka w’imihigo wa 2022-2023 Akarere ka Kirehe kari gafite imishinga ibiri yo kugeza amazi meza ku baturage irimo uyu wo gusana no kwagura umuyobozi w’amazi wa Gakirarugo I, n’uwo kubaka umuyoboro w’amazi wa Gashanga-Rusumo uyu wo wagejeje amazi meza ku baturage bagera ku bihumbi 16 bo mu bice by’Umurenge wa Kigarama.
Kugeza ubu icyigereranyo cy’abatuye Akarere ka Kirehe bagerwaho n’amazi meza bisobanurwa ko kiri hejuru ya 70%.









