Imwe mu miryango yo mu Karere ka Bugesera yari yarabuze imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yashyinguye mu cyubahiro imibiri 28 y’abishwe muri Jenoside yabonetse mu bice bitandukanye muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, ubwo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama Meya Mutabazi Richard, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Caridinari Kambanda n’abagize inzego z’umutekano muri Bugesera bifatanyaga n’imiryango y’ababonye imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside mu kuyishyingura mu cyubahiro.
Ndayizeye Alexis wari uhagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro ababo yagaye abakoze Jenoside avuga ko gushyingura mu cyubahiro imibiri y’ababo bibafashije kuruhuka mu mitima.
Ati: “ kuba umuntu ategura agategura n’ubushinyaguzi, ubwo mu Majyaruguru usanga buhuye n’ubw’Iburasirazuba n’ahandi, ku rundi ruhande twagombye kwishima kuko twagize amahirwe yo kubona imibiri y’abacu kugira ngo tubasubize icyubahiro abo bagome babatse kandi biratuma tudaheranwa n’intimba.”
Umwanankabandi Matilde warokotse Jenoside nawe ahamya ko gushyingura ababo mu cyubahiro bibaremamo imbaraga zo kumva ko ababo bashyinguwe neza kandi bazi neza ahantu bashyinguye.
Ati: “ Gushyingura abacu mu cyubahiro bituma turuhuka mu mitima yacu kandi bigatuma tunamenya neza aho abacu bashyinguye bityo ntitwongere kwibaza iteka aho bashyizwe cg ukanibaza niba koko baba barapfuye. Iyo rero ubonye umubiri w’uwawe biraruhura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yihanganishishe imiryango yashyinguye mu cyubahiro ababo bari barabuze aho bajugunywe, aboneraho kongera gusaba abafite amakuru y’ahari imibiri y’abishwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi gutanga amakuru kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yagize ati: “Twifatanyije namwe kandi turabakomeje, duherrkeje abacu mu cyubahiro bakwiye kandi ndongera gusaba ababa bafite amakuru y’imibiri y’abazize Jenoside bazi neza aho iri, kugira ubutwari bwo kuyatanga.”
Muri iyi minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Bugesera hamaze gushyingurwa mu cyubahiro imibiri 38 harimo icyenda iherutse gushyingurwa mu rwibutso rwa Gashora, umwe washyinguwe mu rwibutso rwa Ruhuha na 28 yashinguwe mu rwibutso rwa Ntarama.










