Umuyobozi w’Abayisilamu mu Karere ka Bugesera, Sheikh Nteziryayo Saidi yasabye Abayisilamu bo muri aka Karere kudatamba ibitambo mu ngo zabo kubera amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’indwara y’uburenge iherutse kugaragara muri aka Karere.
Yabigarutseho mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru wa EId Al Adha wabereye kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera ku wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023.
Eid Al Adha yizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.
Ni umunsi ubanzirizwa n’amasengesho rusange ahuza abayisilamu hirya no hino mu gihugu, ugakurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye.
Sheikh Nteziryayo yahize Ati: “Mu Bugesera hari umwihariko kubera ko Akarere kari mu kato gaturuka kuba amatungo arwaye indwara y’uburenge, kandi murabizi ko mu gihugu cyacu iyo hari Akarere kagaragawemo ubwo burwayi kajya mu kato. Iyo bimeze gutyo rero uretse no kubaga igitambo no mu buzima busanzwe kubaga ayo matungo ntibiba byemwewe.”
Yakomeje avuga ko bitoroheye Abayisilamu, Ati: “ Ubwo rero ntabwo bitworoheye nk’Abayisilamu,ariko ni amabwiriza y’igihugu adufasha kurinda ubuzima bwacu kandi Isilamu mu byo itwigisha harimo no kurinda ubuzima bw’ikiremwa muntu; ubwo rero nta kwiyahura guhari .”
Niyonsenga Safia ni umuyisilamukazi waganiriye na MUHAZIYACU, avuga ko Umuyisilamu akwiye kurangwa no kumvira amategeko n’amabwiriza byashyizweho n’ubuyobozi.
Ati: “Abayisilamu dutegetswe kubaha abayobozi tugakurikiza amabwiriza yo kubahiriza ingamba zashyizweho muri aka Karere yo kuba nta muntu wemerewe kubaga itungo mu rugo rwe. Ubwo rero muri iyi minsi twabwiwe ko uburyo buhari bwo gutamba ari ugukura irindi tungo mu kandi karere kandi ryabagiwe mu ibagiro ryemwe noneho tukabona kurizana mu rugo.”
Munyabugingo Ramadhan nawe atuye mu Karere ka Bugesera, avuga ko mu myiteguro y’umunsi wo kwizihiza umunsi Mukuru wa Eld Al Adha irimo imbogamizi zo gutamba igitambo nk’uko bisanzwe mu bindi bihe bizihizamo iminsi mikuru y’igitambo kubera indwara y’uburenge iri muri aka Karere.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) wagaragaje ko habazwe amatungo muri ibi bihe byo kwizihiza umunsi w’ibitambo cyane ko ari igikorwa kimara iminsi ine abantu basabana ndetse buri muyoboke w’iri dini agasabwa kubaga itungo rifatwa nk’igitambo abakene bagafashwa.
Uyu muryango wateguye inka 1300 n’ihene 1200 zibagwa muri iki gihe cy’iminsi ine.
Ni mu gihe Akarere ka Bugesera kari mu kato ko kwirinda indwara y’uburenge kagomba kumara iminsi 21 uhereye tariki 19 Kamena 2023 ubwo hatangazwaga ko aka karere gashyizwe mu kato ku mugaragaro ndetse hahagarikwa n’ibikorwa byo kubagira amatungo maremare n’amagufi mu mabagiro yo muri aka Karere.







