MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyuma y’imyaka 20 Umurenge wa Ndego urashyize ubonye amashanyarazi

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
05/07/2020
Bwa mbere Umurenge wa Ndego wagejejwemo amashanyarazi guhera mu mpera za Kamena

Bwa mbere Umurenge wa Ndego wagejejwemo amashanyarazi guhera mu mpera za Kamena

Umurenge wa Ndego, mu Karere ka Kayonza ni umwe mu mirenge  itaragerwagamo n’ipoto imwe y’amashanyarazi mu Rwanda, ubu abatuye uyu murenge barishimira ko nyuma y’imyaka irenga 20 ubayeho babonye amashanyarazi.

Ndego ni umurenge wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ubuhamya butangwa n’abaturage bawo bataramara icyumweru babonye  amashanyarazi aho batuye, ni uko ibikorwa byinshi by’iterambere mu gihe cyashize babyumvaga nk’inzozi.

Kanyabashi Valens wo mu Mudugudu wa Gasabo, Akagari ka Kiyovu ni umwe mu baganiriye na MUHAZIYACU muri uku kwezi kwa Nyakanga 2020, ku munsi wa  gatatu abonye amashanyarazi iwe,

Yagize ati: “Umurenge wa Ndego ntiwari uzwi, nta gikorwa na kimwe cyahabaga, abana bigiraga munsi y’ibiti, nta vuriro twagiraga nta mazi meza ndetse n’umuhanda nawo ntawo, iyo dushima Leta yacu tuba dufite byinshi dushingiraho, icyo twashakaga cyose abantu bajyaga ku Murindi wa Nasho, batubwira ko hari ibyo bazatugezaho tukabyumva nk’inzozi, ariko ubu turishimira ko ibyo byose twabibonye n’amashanyarazi ubu iwanjye ndacana rwose.”

Muri uyu murenge hari ikigo nderabuzima cyubatswe mu mwaka w’i 2000, na cyo kitagiraga amashanyarazi ariko guhera mu ntangiriro z’iyi Nyakanga 2020, cyagejejwemo amashanyarazi.

Bamwe mu babyeyi bari baje kwivuza  bavuga ko bishimiye iki gikorwaremezo.

Nyirabagiwabo Claudette yagize ati :“Amashanyarazi yadushimishije, nageraga ahandi nkasanga hasa neza, ukabona hari iterambere, turishimye cyane kandi turashima umukuru w’igihugu watumye ibi byiza byose bitugeraho.”

Murefu Patrick Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Ndego ahamya ko aya mashanyarazi agiye kubafasha gutanga serivisi nziza.

Avuga ko mbere ngo hari ubwo batangaga serivisi itanoze bitewe no kutagira amashanyarazi, agatanga urugero rw’uko nko mu gihe cyo kubyaza ababyeyi,  iyo moteri itanga amashanyarazi bafite yabaga idakora bifashishaga amatoroshi.

Ngo hari kandi ibikoresho bimwe bahawe barabitanga kuko nta mashanyarazi bakoreshaga, nk’ibyo gushyushya abana bavutse bafite ikibazo cyo kunanirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza  wungirije ushinzwe imibereho myiza  Harerimana Jean Damascene avuga ko bamaze gutera intambwe muri gahunda yo guha abaturage amashanyarazi, aho  kuri ubu bageze ku gipimo cya 63% habariwemo amashanyarazi akomoka ku miyoboro minini  n’akomoka ku izuba.

Yakomeje agira ati: “Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ushize wa 2019-2020, nibwo Ndego twayigejejemo amashanyarazi, ubu ku murenge, ku kigo nderabuzima barimo gutanga serivisi zikeneye amashanyarazi, hari n’ikusanyirizo ry’amata rya Ndego na ryo ryabonye aya mashanyarazi n’abaturage bamwe bamaze kuyahabwa.”

Umurenge wa Ndego ni umwe mu mirenge yatuwe inahangwa bushya nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Uyu murenge ugizwe cyane n’igice cyahoze ari Pariki y’Akagera cyaje gutuzwamo abaturage, ndetse uhageze wese nubwo hatuwe, ubona isura ya pariki dore ko hari n’igice cyahariwe ubworozi.

Uyu murenge kandi ufite Ikiyaga cya Kibare kinyurwamo hagati n’Umugezi w’Akagera, bikaba isoko y’uko haba ubuhahirane bukomeye n’abaturage bo mu Gihugu cya Tanzania [mbere ya COVID19] baremaga isoko mu Rwanda buri wa Kane bambutse bavuye Tanzaniya.

Kanyabashi wo mu Kagari ka Kiyovu muri Ndego ni umwe mu bishimiye ko bwa mbere na we abonye amashanyarazi iwe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KayonzaKayonza

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abikorera b’Iburasirazuba baremeye abacitse ku icumu 100

Abikorera b'Iburasirazuba baremeye abacitse ku icumu 100

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU