Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bagaragaza ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli ku gihe, kandi abenshi bamaze kugira imyumvire myiza ku ruhare rw’iyi gahunda mu buvuzi n’iterambere ry’imibereho yabo.
MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gatore, mu gihe ubu harimbanyije ubukangurambaga bwa Mituweli y’umwaka utaha wa 2023-2024 ndetse kugeza ubu Akarere ka Kirehe kakaba kari ku mwanya wa mbere mu Gihugu mu kugira abaturage benshi bamaze gutanga Mituweli y’umwaka utaha ku kigero cya 63.26%.
Imibare dukesha Akarere ka Kirehe igaragaza ko mu baturage batuye muri karere abagera ku 394,160 bagomba gutanga Mituweli kugeza ubu abamaze gutanga Mituweli y’umwaka utaha wa 2023-2024 bagera ku 249,339.
Ni mu gihe mu kwishyura Mituweli y’uyu mwaka wa 2022-2023 uri kugana ku musozo, ubwitabire bw’abatuye Akarere ka Kirehe buri ku gipimo cya 92.76%.
Mukabatabazi Dorcelle utuye mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Muganza, mu Murenge wa Gatore avuga ko gutanga Mituweli babikora binyuze mu bimina aho bagenda bizigamira gakegake.
We ahamya ko ubu yamaze no gutanga Mituweli y’umwaka utaha wa 2023-2024, icyakora agakomoza ku mbogamizi kuri bamwe zishingiye ku myumvire.
Ati: ”Mituweli abenshi dusobanukiwe akamaro kayo, ariko haracyari bake usanga nk’abagore bafite abagabo badahuza nk’ umugabo yabona amafaranga akigira nko mu kabari ukaba ari nk’umuryango w’abantu batanu, ugasanga umugore ni we uri kwishakaho ibintu byose bikaba byaba imbogamizi y’uko umuryango watinda gutanga Mituweli; ariko ubona ko ibimina bibidufashamo muri ubwo buryo.”
Bayingana Jean de Dieu wo mu mudugudu wa Rebero mu Murenge wa Gatore na we ati: “Dukoresha ibimina bya Mituweli nk’ubu twebwe twatanze iy’uyu mwaka uri kurangira, twatangiye no gutanga iy’umwaka wa 2023-2024, nkanjye ubu maze gutanga 2000Frw mu 9000Frw kuko ni umuryango w’abantu batatu; ubu bizajya kugera mu kwezi kwa Gatandatu narasoje.”

Yakomeje avuga ko abenshi bamaze gusobanukirwa akamaro ka Mituweli ati: “Twamaze gusobanukirwa akamaro ka Mituweli ko tutayitangira kugira ngo turware tujye kuyivurizaho, ahubwo tuyitangira kugira ngo igihe twagize ibibazo byo kurwara cyangwa kurwaza tuzabone uko twifuza bitatugoye.”
Icyakora, Sebazungu w’imyaka 78 utuye mu Kagari ka Nyamiryango ubarizwa mu cyiciro cya 2 cy’Ubudehe, afite umuryango w’abantu 8, we avuga ko imbogamizi ituma hari ubwo adatangira Mituweli ku gihe ari ubukene.
Rangira Bruno Umukozi w’Akarere ka Kirehe yibutsa abaturage guharanira ko tariki ya mbere y’ukwezi kwa Nyakanga 2023 igera buri wese mu bagize umuryango yaratanze Mituweli ya 2023-2024.
Ati: “Turasaba ko abaturage batanga ‘Mituelle de Sante’ hakiri kare kugira ngo umwaka n’utangira tariki 1/07/2023 babe bafite ubwisungane mu kwivuza. Gutanga Mituweli kare bituma umuturage atagira ikibazo cyo kurwana no kuyashaka igihe cyegereje kandi bifasha.”
Nk’uko bigaragazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe gahunda ya Mituweli abaturage benshi bamaze kuyigiraho imyumvire myiza, kuko bayitangira ku gihe ahanini binyuze mu bimina n’amasibo mu bwishingizi.
Nk’uko bigaragazwa n’Akarere ka Kirehe kuba kari ku mwanya wa mbere mu Rwanda bifitanye isano no kuba karatangiye ubukangurambaga bwa Mituweli ya 2023-2024 hakiri kare bukorerwa ku rwego rw’imirenge, utugari n’imidugudu, gushyira imbaraga mu bimina bya Mituweli; no gufatanya n’abafatanyabikorwa mu kwishyurira abaturage batishoboye hakiri kare.
Nubwo bimeze bityo, mu mbogamizi zikigaragazwa muri iyi gahunda ya Mituweli harimo nk’ubukene kuri imwe mu miryango, ababarurirwa muri Kirehe mu budehe kandi barimukiye ahandi, Sisiteme z’Ubudehe(LODA) na Mituweli(RSSB) hari ubwo zidahura neza aho ushobora kongera cyangwa gukura umuntu ku cyiciro bajya kumwishyurira ugasanga wa muntu aracyaburaho cyangwa aracyariho; n’ibibazo bike bishingiye ku myumvire n’imyemerere.
Intara y’Iburasirazuba iherutse gushimira uturere tuyigize k’uko duhagaze mu gutangira ku gihe Mituweli ya 2023-2024.
Mu turere 30 tugize u Rwanda, utugize Intara y’Iburasirazuba turi mu 10 twa mbere mu gutanga Mituweli y’umwaka utaha wa 2023-2024 aho ku isonga hari Akarere ka Kirehe, Gatsibo ikaba ku mwanya wa 3, Nyagatare ku mwanya wa 4, Ngoma ku mwanya wa 5, Rwamagana ku wa 6, Bugesera ku mwanya wa 8 na Kayonza ku mwanya wa 10.








