MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: ‘Irya mukuru’ agashya kifashishijwe mu gukemura ibibazo by’ubwone

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
21/03/2023

Mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi mu kagari ka Buhabwa, abaturage baho bishatsemo ibisubizo byo gukemura amakimbirane hagati y’aborozi n’abahinzi, iyi gahunda yiswe Irya mukuru(Ijisho rya mukuru) ifasha abafitanye amakimbirane mu miryango.

Gahunda y’Irya mukuru yatangijwe mu mwaka wa 2021 n’ubuyobozi bw’Akagari bufatanyije na bamwe mu basaza n’abakecuru bakuru b’inyangamugayo batuye muri Buhabwa, aho bari bafite gahunda yo gukemura amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi ku bibazo byo konesha.

Buhabwa ni kamwe mu duce twatuwe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni kamwe mu tugari tunini dore ko hari ibyanya bigari byahariwe ubuhinzi n’ubworozi, uko abantu bagiye bahatura hakomeje kugaragara amakimbirane aturaka ku bwone yanaherekezwaga n’urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, ndetse nk’uko byemezwa n’ubuyobozi hari ubwo iki kibazo cyaje gufata indi ntera kirakomera bituma higwa uburyo bwihariye bwo gukemura iki kibazo.

Ku ikubitiro Irya mukuru yatangiranye n’abasaza gusa, ariko nyuma y’aho baza gusanga hari ibibazo by’amakimbirane bikeneye abakecuru, nibwo binjijemo abakecuru kuri ubu ‘Irya mukuru’ ni itsinda rigizwe n’abasaza n’abakecuru bakorera ubushake.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Buhabwa Rugamba Butare Wilson yemeza ko hari uburyo aba baturage bahura, yagize ati: “Nta muturage ujya kubaragera ahubwo iyo hari ikibazo cyabaye twe tukigeza ku Irya mukuru iyo ari ibibazo by’amakimbirane bitarimo ibyaha mpanabyaha, bahura ku wa kane, ubu abo basaza ni 21.”

Nyuma yo gukemura ikibazo cyo konesherezanya, abaturage bakomeje kwizera aba basaza babitewe n’uburyo bakemuyemo ibibazo by’ubwone, batangira kubagana bashaka ko babakemurira n’ibibazo by’amakimbirane mu miryango, nk’uko byemezwa na Rugasa umwe mu baturage bagannye Irya mukuru yagize ati: “Iyo hari ugiye kukurega muri bariya basaza wenda mufitanye ikibazo cyangwa se ibindi mutumvikanyeho, wumva ko ugiye ahantu hari inyangamugayo kandi umwanzuro bafata uba wuje ubutabera kuko twese baratuzi, ni abantu twese twubaha kandi nta n’umwe batazi muri twe n’imico ye, rero iyo ubageze imbere bakubwiza ukuri nta guca ku ruhande.”

Abari mu Irya mukuru ni abasaza batoranywa n’ubuyobozi n’abaturage ubwabo bashingiye ku buryo babazi, imyitwarire yabo muri sosiyete ndetse n’icyizere bagirirwa n’abaturage, ibi ngo nabo bibaha imbaraga zo kurushaho kwitwara neza muri sosiyete.

Uru rwego ntirusimbura Abunzi, kandi mu gukemura amakimbirane ntirwifashisha amategeko ahubwo bakoresha inyurabwenge bakareba imibanire y’abantu bakurikije uko babazi kandi bashingiye ku muco n’uko bakwiye kubana neza.

Hari bamwe mu bakura ibibazo bafitanye mu nzego z’ubutabera bakifuza ko byakemurwa n’Irya mukuru, hari n’abanangira bagahitamo kujyana ibibazo byabo mu nkiko, ariko aba bose uwageze imbere y’Irya mukuru aba afite raporo yakozwe n’aba basaza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi Gashayija Benon, avuga ko abagize iri tsinda ari bamwe mu basaza bahoze mu buyobozi ubu bakaba bari mu zabukuru, iyo bateranye baba ari abantu icyenda, Yagize ati: “Aba bantu, uwo bicaye agahanwa cyangwa akagirwa inama aranyurwa, abenshi nta rundi rwego bajyamo aranyurwa ugasanga barimo barakemura amakimbirane, ahubwo usanga abantu benshi badusaba bati mwaduhamagarira ya komite y’abasaza ikadukemurira ikibazo.”

Gitifu Gashayija yemeza ko mu mezi ya Mutarama na Gashyantare 2023, Irya mukuru yakemuye ibibazo by’amakimbirane 17 kandi bikemuka neza, naho ibibazo by’ubwone byo byarakemutse kuko nta mworozi ucyonesha ku bushake keretse uwo amatungo yacitse; kandi uyu na we asabwa kwishyura uwonesherejwe mu bwumvikane.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Umuhanda Rusozi-Mahama Camp ugiye gushyirwamo kaburimbo

Kirehe: Umuhanda Rusozi-Mahama Camp ugiye gushyirwamo kaburimbo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU