Imirimo yo kubaka umuhanda Rusozi-Mahama ku nkambi ureshya n’ibirometero 14 igiye gutangira muri Kamena 2023 aho biteganyijwe ko uzashyirwamo kaburimbo yoroheje, ibikorwa bizatwara Miriyari 14Frw; ukazoroshya ingendo, ubwikorezi n’ubuhahirane.
Gukora uyu muhanda uva ku Rusozi mu Murenge wa Nyamugali ugera ku nkambi ya Mahama mu Murenge wa Mahama ahareshya n’ibiromtero 14, ni igice cya mbere, kuko ari igice gito cy’umuhanda Rusozi-Mahama-Mpanga-Nasho wose ureshya n’ibirometero 73; biteganyijwe ko uzakorwa.
Ni umuhanda wo ku rwego rw’Igihugu ufatiye runini abaturage batuye mu mirenge ine unyuramo ahanini ikorerwamo ubuhinzi buteye imbere, ndetse n’inkambi ya Mahama, icyakora umaze igihe kirenga imyaka itatu warangiritse, ku buryo ibice byinshi byawo bitari nyabagendwa; ahenshi kugera mu bice by’iyo mirenge bisaba kuzenguruka kure.
Inkuru bifitanye isano: Ikibazo cy’amazi n’umuhanda uhuza imirenge ine mu byo Njyanama ya Kirehe isize bidakemutse
MUHAZIYACU yamenye amakuru y’uko kuri ubu habonetse ingengo y’imari yo kuba hubatswe igice cyawo kiva ku Rusozi mu murenge wa Nyamugali kigera ku nkambi ya Mahama.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yagize ati: “Uwo muhanda wo ku rwego rw’Igihugu umaze igihe ariko wabanje gukorerwa inyigo, ni umuhanda muremure na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni we wawusezeranyije abaturage. Inyigo yararangiye mu kwezi k’Ugushyingo muri 2022.”
Yakomeje agira ati: “Ubu tugiye mu cyiciro cyo gutanga isoko kubera ko hari hamaze kuboneka amafaranga yo gukora igice kigera ku nkambi(Mahama). Ubu batwizezaga ko nko kwezi kwa Gicurasi 2023 byose bizaba byagiye ku murongo, ku buryo muri ayo mezi bitarenze mu kwezi kwa Gatandatu[Kamena] imashini zizaba zatangiye gukora umuhanda.”
Igice cya mbere cyo kubaka uyu muhanda kuva ku Rusozi, kunyura Bukora kugera ku Nkambi ya Mahama cyabonewe ingengo y’imari ku bufatanye bw’Akarere ka Kirehe, Banki y’Isi, ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi(RTDA) na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi(MINEMA).
Ibijyanye no kubakisha uyu muhanda biteganyijwe ko uzashyirwamo kaburimbo yoroheje, bikurikiranirwa bya hafi na RTDA.
Amakuru MUHAZIYACU ifite ni uko kugeza ubu hataraboneka ingengo y’imari yo gukora igice kinini cy’uyu muhanda kireshya n’ibirometero 58 cyo kuva ku nkambi ya Mahama, ukanyura Mpanga, ugaca Kabuye, ugatunguka i Nasho hakaba n’aho ukomeza ugahura n’uwo mu Karere ka Kayonza.
Kugeza ubu mu Karere ka Kirehe hari ibirometero bisaga 65.6 by’imihanda ya kaburimbo, birimo bitandatu na metero 600 by’imihanda iherutse kuzura mu Mujyi wa Nyakarambi, ibiromtero 20 biri ku muhanda wa Kibaya[mu Karere ka Ngoma] ugera i Nasho mu cyanya cyuhirwa, n’ibirometero 39 byo ku muhanda Kayonza-Rusumo.







