Mu muhango wo kumurika ibyagezweho n’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe igizwe n’Abajyanama 26, muri manda yayo yo kuva muri Werurwe 2016 kugera muri Gashyantare 2021 hagaragarijwemo ikibazo cy’amazi, imihanda no guteza imbere abaturage nk’ibitarakemutse uko byifuzwaga.
Ni mu muhango wabereye i Kirehe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira, wanitabiriwe Dr. Mpunga Tharcisse Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, akaba n’Imboni ya Guverineri muri aka karere.
Rwagasana Ernest Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kirehe yagaragaje ko hari bimwe mu byabavunnye cyane kandi basoje imyaka itanu bidakemutse, ati: “Ibyatuvunnye cyane n’ ibikorwa bisaba ingengo y’imari iremeye birimo gukemura ikibazo cy’amazi , no gutunganya amasoko dufite ubwayo tutarebye imiyoboro migari yahaza Kirehe yose, ni ikibazo gisaba ingengo y’imari iremereye, gukora umuhanda uva ku Rusozi mu Murenge wa Nyamugali, kugera mu Murenge wa Nasho, unyuze Mahama na Mpanga, no gukora imishinga izamura Akarere igateza imbere abaturage.”
Akomoza ku mukoro w’abazakomeza muri manda igiye gukurikiraho Rwagasana yagize ati: “Hari ibikorwaremezo byakozwe n’aho byari bigeze, imihanda, amashanyarazi, amashuri, amazi , ibyo byose bikeneye gukomeza gushyirwamo imbaraga, hari kandi n’ibikorwa bivana abaturage mu bukene, ibyo byose ni ibintu manda izadukurikira izafatiraho kugira ngo ikomeze iterambere ry’Akarere kacu”
Mu byo Njyanama y’Akarere ka Kirehe yagarutseho byagezweho kuva muri 2016 kugeza muri 2021, mu bifite ibipimo byakomojweho mu buryo bw’imibare harimo nk’aho kwegereza abaturage ibikorwaremezo by’amasharazi byavuye ku 24% ubu bikaba bigeze kuri 63% aho n’imirenge nka Mpanga, Mushikiri na Nyarubuye itarayagiraga yagejejwemo, Ubwiyongere bw’ibyumba by’amashuri aho nko mu myaka ibiri ishize hubatswe ibyumba bishya by’amashuri bisaga 1000;
Kongera ibikorwaremezo by’amazi meza no kuyageza ku baturage aho byavuye kuri 60% bikagera kuri 70%, Kongera ibikorwaremezo by’ubuvuzi nk’ibigo nderabuzuzima n’amavuriro y’ibanze, imishinga minini yo kuhira irimo ukorerwa mu kibaya cya Nasho ku buso bwa hegitari zisaga 1,100 n’indi yo kuhira ku buso buto, bikajyana n’ubwiyongere bw’umusaruro ukomoka ku buhinzi by’umwihariko ku bihingwa by’ibigori n’umuceri.
Muri byinshi byakomojweho nk’ibigaragaza ku buryo bufatika iterambere rya Kirehe mu myaka itanu ishize harimo no kuba karavuye ku rwego rwo kwinjiza imisoro ya miliyoni 600 mu mwaka, ubu kakaba kageze ku rwego rwo kwinjiza imisoro y’asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Dr. Mpunga Tharcisse Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, yavuze ko urugendo rw’iterambere rukomeje kandi buri wese akwiye kwita ku iterambere ry’umuturage mu buryo bwose.
Yakomoje ku kuba ‘Akarere ka Kirehe karimo umutekano’, anavuga ko gashimirwa ku rwego rw’Igihugu hose kuza ku isonga mu kubaka neza ibyumba by’amashuri biherutse kubakwa, mu gihe cyagenwe kandi mu buryo buzaramba.
Yakomeje agira ati: “Njyewe ntabwo ndi bubashimire,… abaturage nibo bazabaha amanota, nibo bari bubashimire natwe tukabakomera amashyi.”
Dr. Mpunga yavuze ko mu byo ashinzwe harimo no gukora ubuvugizi no gutanga umusanzu kugira ngo Akarere ka Kirehe kagere ku nshingano zako, kandi yiteguye kutadohoka muri izo nshingano ‘haba ku manywa cyangwa nijoro’.
Akarere ka Kirehe gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 400, kagizwe n’imirenge 12, gakora ku mupaka wa Rusumo ugabanya u Rwanda na Tanzania. Umujyi w’Akarere ka Kirehe mu myaka ibiri ishize washyizwe mu igomba gutezwa imbere nk’umujyi wunganira Kigali; ni ko kandi gacumbikiwemo impunzi z’Abarundi n’Abanyekongo zibarirwa mu bihumbi 50.









